• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

radiotv10by radiotv10
05/03/2024
in AMAHANGA
0
Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon, yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakire ba mbere ku Isi, ahigika mugenzi we Elon Musk, ubu arusha agera muri miliyari 2$.

Uru rutonde ruzwi nka ‘Bloomberg Billionaires Index’, rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere, rwagaragaje ko umutungo wa Bezos ubu uhagaze ku gaciro ka Miliyari 200$, mu gihe uwa Elon Musk nyiri Tesla wo uhagaze kuri Miliyari 198$.

Musk uherutse no kugura urubuga Nkoranyambaga rwa X [rwahoze ari Twitter] ndetse na SpaceX, wari umaze igihe ari we mukire wa mbere, ubutunzi bwe bwagabanutseho arenga Miliyari 30$ bitewe n’igabanuka rya 25% ry’imigabane ye mu ruganda rwa Tesla.

Hiyongeraho kandi ibibazo by’uyu muherwe bishingiye ku kuba muri Mutarama uyu mwaka, Urukiko rwaremeje iseswa ry’amasezerano y’indishyi ya Tesla, afite agaciro ka Miliyari 55,8$.

Bezos waje ku mwanya wa mbere, ubu utakiyobora kompanyi ya Amazon yashinze, we umutungo we wazamuwe cyane n’izamuka ry’igiciro cy’imigabane ku isoko ry’ikoranabuhanga.

Nubwo yagurishije imigabane y’agaciro ka Miliyari 8,5$, Bezos ni we ugifite imigabane myinshi muri iyi kompanyi yashinze ya Amazon.

Ni mu gihe kandi Umunyemari w’Umufaransa Bernard Arnault uyobora Kompanyi ya luxury group LVMH, yakomeje kuguma ku mwanya wa gatatu w’abakire ba mbere ku Isi, aho agaciro k’imitungo ye kabarirwa muri miliyari 197$.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 9 =

Previous Post

Nyuma yo gukozanyaho gukomeye M23 yagaragaje ko yahaye isomo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

Next Post

Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Ghana: Hamenyekanye igishobora kuburizamo itegeko rihana Abatinganyi ryatowe n’urwego rukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.