Nyuma yo gukozanyaho gukomeye M23 yagaragaje ko yahaye isomo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Katsiro muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasize umutwe wa M23 wungutse ibindi bikoresho byasizwe n’uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, mu gace ka Katsiro ko muri Gurupoma ya Bukombo muri Sheferi ya Bwito mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bugaragaza uko urugamba rwari rwifashe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ubufatanywe bw’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, bwagabye ibitero muri aka gace ka Katsiro no mu nkengero zawo.

Lawrence Kanyuka yavuze ko umutwe wa M23 wirwanyeho ndetse ugakubita incuro uruhande bahanganye, ku buryo ahagana saa moya n’igice z’umugoroba “Bataye imbunda n’amasasu ku rugamba.”

Lawrence Kanyuka yatangaje ibi ku mugoroba, mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yari yavuze ko ubu bufatanye bw’uruhande bahanganye, bwari bwagabye ibitero biremereye mu bice birimo aka Katsiro.

Ni ibitero byagabwe nyuma yo guhura kw’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize SADC bagiye guha umusada igisirikare cya Leta ya Congo, ubwo bareberaga hamwe uko uru rugamba rwo guhangana na M23 rwarushaho kongererwa ingufu.

Umutwe wa M23 umaze iminsi wamagana ibi bitero bya FARDC n’abambari bayo, barasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage, biganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Iyi mirwano yahinduye isura mu gihe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa n’imitwe itandukanye ishyigikiwe na FARDC, byanatumye Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere ziramukira mu myigaragambyo yo kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa bene wabo, zinasaba ko iwabo hagaruka umutekano zigataha.

Imbunda zafashwe na M23
Hafashwe n’ibikoresho by’itumanaho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru