Umuryango Utari uwa Leta ‘We Act for Hope’ uratabariza abana bo ku muhanda, ukavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo bahakurwe basubizwe mu ishuri, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.
Tariki 16 Kamena, hizihizwa Umwana w’Umunyafurika, aho uyu Muryango We Act for Hope wahurije hamwe bamwe mu bana bo mu Mujyi wa Kigali, aho banazirikanye bagenzi babo bataye amashuri.
Uyu munsi usanze u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri kubera ibibazo bitandukanye biri mu miryango bakomokamo.
Bamwe muri aba bana bavuga ko hari bagenzi babo bagiye bakurwa mu mashuri n’ababyeyi babo cyangwa bakikuramo bakajya gusabiriza ku mihanda.
Icyakora aba bana baranga icyizere cy’uko bagiye kubegera bakabagarura mu mashuri dore ko babumva bitewe nuko bari mu kigero cyabo.
Nsengiyumva Valentin yagize ati ”Hari abajya mu muhanda kubera ababyeyi babo batabagenera ibisabwa ngo bajye ku ishuri, hari n’abandi bahatirwa n’ababyeyi babo ngo bajye gusaba. Ni inshingano zacu nk’urungano rwabo kubireka ibyiza by’ishuri bagasubiramo kubera ko twebwe batwumva.”
Chantal Benekigeri uyobora Umuryango ‘Act for Hope’, yavuze ko abana bataye amashuri, ari ukubuzwa uburenganzira bwabo kuko ari bwo buryo bwari kuzatuma babasha kubaho neza mu gihe kiri imbere.
Yagize ati ”Ni bibi cyane nk’ako umubyeyi yashishikariza umwana kujya kwiga, ahubwo akamushora mu nzira zo mu muhanda. Ibyo bintu ni bibi cyane ni yo mpamvu twirirwa twigisha, twirirwa duhamagara ababyeyi kugira ngo iyo myitwarire bayireke, buri mwana wese agomba kujya kwiga kuko ni uburenganzira bwe.”
Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ukomoka ku bikorwa byabaye mu Gihugu cya Afurika y’Epfo, aho abakoloni b’Abongereza bari barimakaje politiki y’ivanguraruhu, batsembaga abana b’abanyeshuri bari bagaragaje ko badashaka kwiga mu rurimi ry’icyongereza ahubwo bifuza kujya biga mu rurimi gakondo ’ikizuru’. Icyo gihe abana barenga 1 500 barashwe amasasu barapfa.
Ibyo bikorwa byo gutsemba abo bana byabaye ku itariki ya 16 Kamena 1976, ni wo wabaye intandaro ko buri mwaka kuri iyo tariki, hizizwa Umunsi w’umwana w’Umunyafurika. Isanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Uburezi kuri Bose, igihe ni iki.”
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10