Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard yasabye abarimo Abaminisitiri babiri n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, kuzajya gushyigikira ikipe y’Igihugu mu mukino ifite.
Nyirishema Richard yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024 habura amasaha macye ngo Ikipe y’Igihugu Amavubi, ikine na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha.
Minisitiri Nyirishema, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Amavubi arakina na Super Eagles ejo saa cyenda ku Mahoro. Ndaha umukoro Alain Mukuralinda (Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma), Nathalie Munyampenda (Umuyobozi wa KEPLER), Olivier Nduhungirehe (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga) na Jean Nepo Abdalla (Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi) kuzaza gushyigikira Amavubi.”
Minisitiri wa Siporo kandi yaboneyeho gusaba abandi Banyarwanda bose kuzajya gushyigikira Ikipe yabo Amavubi muri uyu mukino w’ishiraniro ifite kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe y’u Rwanda igiye gukina uyu mukino, nyuma yuko inganyije na Libya igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Libya, mu gihe Nigeria yo yatsinze Benin 3-0 mu mukino wabereye muri Nigeria.
RADIOTV10