Nyuma y’ibyumweru bibiri hagabwe igitero mu gace k’ubukerarugendo ko mu Buhindi, iki Gihugu kikagishinja igituranyi cyacyo cya Pakistan, cyatangije ibitero ku butaka bwa Pakistan no mu gace ka Kashmir kagenzurwa na Pakistan.
Ni nyuma ya kiriya gitero cyahitanye Abahindi 25 n’undi umwe ukomoka muri Nepale, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, igisirikare cy’u Buhindi cyagabye urukurikirane rw’ibitero by’indege ku butaka bwa Pakistan, n’agace ka Kashmir.
Minisiteri y’Umutekano y’u Buhindi, yatangaje ko yagabye ibi bitero mu cyiswe ‘Operation Sindoor’, hagamijwe kwihorera kuri Pakistan ku bw’ibitero yagabye tariki 22 Mata.
Nubwo Pakistan iri kuraswaho, BBC iravuga ko Leta y’iki Gihugu gihana imbibi n’u Buhindi, kugeza ubu itaremera uruhare rwayo muri biriya bitero byabaye tariki 22 z’ukwezi gushize.
Icyakora igisirikare cya Pakistan, cyatangaje ko cyahanuye indege eshanu muri izi z’u Buhindi zabyutse zigaba ibitero, na Drone imwe.
Umuvugizi w’igisirikare cya Pakistan, Lt Gen Ahmed Sharif Chaudhry, yabwiye itangazamakuru ko nibura abaturage 26 b’abasivile bahitanywe n’ibi bitero byagabwe uyu munsi, mu gihe abandi 46 byabasize ari inkomere.
Ni mu gihe u Buhindi bwo buvuga ko abaturage 10 babwo bahitanywe n’amasasu yarashwe n’igisirikare cy’Igihugu cyabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku mupaka uhuza ibi Bihugu byombi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10