Inzego z’umutekano muri Tanzania zataye muri yombi abayobozi babiri b’Itorero, nyuma yo gusanga bamaze iminsi bafungirana abarwayi bababwira ko bagomba kuguma aho bakavurisha isengesho.
Abasanzwe bafungiranye aha hantu, barenga 100, bari bakingiranye mu rusengero rw’ibyatsi ruherereye mu gace ka Nyamhinza mu Karere ka Misungwi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba y’agace ka Mwanza, biseguye amatafari, batarya batananywa.
Bavuga ko bamwe muri bo bahamaze ukwezi, kandi basabwe ko uzumva ashonje azajya yirwanaho akishakira ibiryo, abo inzara yishe kandi badakize bahitamo gusubira iwabo, ku bw’amahirwe macye harimo n’abapfuye barimo n’umugore wari uherutse kubyara impanga.
Bahise babimenyesha Polisi, na yo ijya gutabara abo basizeyo, ndetse ngo iperereza rirakomeje kugiri ngo hamenyekane niba nta bandi bapfuye cyangwa bashyinguwe hafi aho.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito muri Kenya havumbuwe ishyamba ryashyinguwemo abakristu benshi bari baragiye ku mupasiteri, wabasabaga kutarya no kutagira ikindi bakoza mu kanwa, ngo nk’uburyo buzabageza kwa Yesu.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10