Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

radiotv10by radiotv10
08/08/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugumishaho kudasoresha imodoka zikoresha amashanyarazi n’iziyakoresha ziyavanze n’amavuta zizwi nka ‘Hybrid’ zinjira mu Gihugu kugeza umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 urangiye.

Ni icyemezo kigamije kongera umubare w’ibinyabiziga bidahumanya ikirere nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyi gahunda yo gusonera imisoro y’abatumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid muri Mata 2021, mu rwego rwo gutera imbaraga abantu kugura izi modoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere, ndetse no korohereza abashoramari bifuza gushora imari muri uru rwego.

Uku kongerera igihe cyo kudasoresha izi modoka zitumizwa hanze zikoresha amashanyarazi n’izivanga amashanyarasi na Lisansi, bizakomeza kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 urangiye.

Nanone kandi iyi misoro yakuriweho abifuza gutumiza imodoka nini zo mu bwoko bwa bisi zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 50.

Ni mu gihe imodoka za bisi zifite ubushobosi bwo gutwara abagenzi 25, zo zashyiriweho umusoro w’ 10% uvuye kuri 25% ari na cyo gipimo cy’ibindi Bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nanone kandi abazatumiza ibimashini byifashishwa mu kubaka imihanda, na bo basonewe umusoro aho bazajya babisorera 0% mu gihe umusoro wari 10%.

Abatumiza imodoka zikora mu bwikorezi bw’imizigo zishobora gutwara ibiri hejuru ya toni 20, na bo bazajya basora 0%, aho gusora 25% nk’uko byari bisanzwe.

Naho abazajya batumiza hanze imodoka zitwara imizigo iri munsi ya toni 20, bo bazajya bishyura umusoro w’ 10% aho kwishyura umusoro wa 25%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza

Next Post

Ubuhamya ntangarugero kuri Yesu bw’Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwamamara

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuhamya ntangarugero kuri Yesu bw’Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwamamara

Ubuhamya ntangarugero kuri Yesu bw’Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwamamara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.