Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugumishaho kudasoresha imodoka zikoresha amashanyarazi n’iziyakoresha ziyavanze n’amavuta zizwi nka ‘Hybrid’ zinjira mu Gihugu kugeza umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 urangiye.
Ni icyemezo kigamije kongera umubare w’ibinyabiziga bidahumanya ikirere nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyi gahunda yo gusonera imisoro y’abatumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid muri Mata 2021, mu rwego rwo gutera imbaraga abantu kugura izi modoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere, ndetse no korohereza abashoramari bifuza gushora imari muri uru rwego.
Uku kongerera igihe cyo kudasoresha izi modoka zitumizwa hanze zikoresha amashanyarazi n’izivanga amashanyarasi na Lisansi, bizakomeza kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 urangiye.
Nanone kandi iyi misoro yakuriweho abifuza gutumiza imodoka nini zo mu bwoko bwa bisi zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 50.
Ni mu gihe imodoka za bisi zifite ubushobosi bwo gutwara abagenzi 25, zo zashyiriweho umusoro w’ 10% uvuye kuri 25% ari na cyo gipimo cy’ibindi Bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Nanone kandi abazatumiza ibimashini byifashishwa mu kubaka imihanda, na bo basonewe umusoro aho bazajya babisorera 0% mu gihe umusoro wari 10%.
Abatumiza imodoka zikora mu bwikorezi bw’imizigo zishobora gutwara ibiri hejuru ya toni 20, na bo bazajya basora 0%, aho gusora 25% nk’uko byari bisanzwe.
Naho abazajya batumiza hanze imodoka zitwara imizigo iri munsi ya toni 20, bo bazajya bishyura umusoro w’ 10% aho kwishyura umusoro wa 25%.
RADIOTV10