Ikigega Mpuzamahanga kigamije kurengera ibidukikije, Green Climate Fund, cyemeje umushinga wa Guverinoma y’u Rwanda uzatwara Miliyoni 28$ [arenga miliyari 35 Frw] wo gukomeza kwagura ibikorwa byo gutuma Umujyi wa Kigali urangwamo ibikorwa bibungabunga ibidukikije.
Uyu mushinga wiswe ‘Green City Kigali’ watanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije, wemejwe uyu munsi n’iki kigega Mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije, nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ibidukikije.
Ubutumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ibidukikije, bugira buti “Uyu munsi Inama y’Ubutegetsi ya Green Climate Fund yemeje umushinga Green City Kigali, umushinga wa miliyoni 28$ watanzwe n’u Rwanda rubinyujije muri Minisiteir y’Ibidukikije.”
Ni umushinga ugamije gutuma Kigali ikomeza kuba umujyi ucyeye, ugaragaramo ibikorwa bibungabuga ibidukikije, ndetse urimo ibikorwa remezo bibitabihungabanya, no gukomeza kwagura ibikorwa bigabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Inyandiko yashyizwe ku rubuga rw’Iki Kigaga Mpuzamahanga Green Climate Fund, ivuga ko u Rwanda nk’Igihugu cyihuta mu iterambere ry’imijyi, kigenda gihura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, zirimo imyuzure n’inkangu byibasira ibice bigenda byagurirwamo imijyi mu bice bikikije Kigali.
Iki Kigega kivuga ko bitewe n’izo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kandi ifite umuhate wo gukomeza gushakira umuti ibi bibazo ibinyujije mu bikorwa binyuranye nk’iyubakwa ry’umujyi ubungabunga ibidukikije uri kubakwa mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Iki kigega kivuga ko uyu mushinga wa “Green City Kigali uzatuma u Rwanda rubasha gushyira mu bikorwa gahunda yo guhindura imyumvire mu kubungabunga ibidukikije ndetse n’ishoramari rizafasha mu kudahumanya ikirere.”
Nanone kandi ibi bizatuma umuryango mugari utura ahantu hatekanye hadashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse ukanakumira ibiza birimo inkangu n’imyuzure, bityo n’abantu batakazaga ubuzima kubera ibi biza, ntibakomeze guhitanwa na byo.
RADIOTV10