Friday, July 17, 2026
RW|EN
SIPORO

Handball: Minisitiri yasuye ikipe igiye guhagararira u Rwanda ayigenera ubutumwa (AMAFOTO)

Handball: Minisitiri yasuye ikipe igiye guhagararira u Rwanda ayigenera ubutumwa (AMAFOTO)

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 igiye guhagararira u Rwanda irushanwa IHF Challenge Trophy-Continental Phase, ayisaba kuzahesha ishema Igihugu cyababyaye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, ubwo iyi kipe y’u Rwanda yanatangiraga imyitozo yo kwitegura kuzajya guhagararira Igihugu muri iri rushanwa.

Iri rushanwa rizitabirwa n’u Rwanda, rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Zones aherereyemo, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariye Zone 5 nyuma yo kwegukana igikombe giheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye iyi kipe aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe.

Iri rushanwa IHF Challenge Trophy-Continental Phase rizabera i Addis Ababa muri Ethiopira guhera tariki 02 kugera tariki 06 Ugushyingo 2024.

Minisitiri wa Siporo yasabye abakinnyi kuzahesha ishema u Rwanda

Batangiye imyitozo
Biyemeje kuzitwara neza

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + five =