Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in MU RWANDA
0
Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ushinjwa n’abaturage ko abakubita inkoni akanabafungira mu bwiherero, yamaze guhagarikwa ndetse anatabwa muri yombi.

Ntagwabira Valens usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.

Ni nyuma yuko hari abaturage bo muri aka Kagari ayobora, bakomeje gutaka ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’uyu Muyobozi wabo, bavuga ko ari cyo gihano abahanisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nyuma yuko ubuyobozi bumenye ibivugwa n’aba baturage ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’uyu Muyobozi wabo, hahise hafatwa icyemezo.

Aganira na RADIOTV10, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Aho tubimenyeye yavanywe mu kazi, kandi ubu afungiye kuri RIB kugira ngo akurikiranwe niba koko yarabikoze abihanirwe.”

Abaturage bavuga ko bahotewe n’uyu muyobozi, bavuga ko bari barambiwe inkoni bakubitwa n’uyu muyobozi kandi, bazi ko nta baturage bagikubitwa.

Emmanuel Dusengumuremyi usanzwe atuye muri aka Kagari, yabwiye RADIOTV10 ko asanzwe afite akabari gaherutse kunywerwamo n’abakoze ubujura, bamara gufatwa bikamwegekwaho.

Avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yamufashe akajya kumuvufungira mu bwiherero, akamaramo iminsi ibiri, akaza kurekurwa na RIB.

Ati “Ni akarengane kuko hamwe n’inkoni n’iki rugeretse. Rero uyu Mugitifu uri hano, mutubabariye cyangwa mukanatuvugira, mwaduhindurira, kubera ko turagijwe inkoni nk’inka kandi turi abaturage basobanutse.”

Clarisse Hakizamariya, undi muturage wo muri aka gace, avuga ko iyi myitwarire y’umuyobozi wabo, idakwiye kuko aba agomba gutanga urugero rwiza, kandi ko nta rugero rwiza rwava mu guhohotera abaturage.

Ati “Abaturage ntabwo ari abantu b’abana, cyangwa se batumva, abaturage barumva, ariko ibintu byo gukubitwa, ngo umuturage akoze ikosa, mubwire yitabe ubuyobozi niba ari ikosa riremereye bigendere ku mategeko babone kumuhana. Igihano ahanisha abaturage, ni inkoni.”

Emmanuel Siboniyo na we yafunzwe na Gitifu akamufungira mu bwiherero we na bagenzi be batatu, yagize ati “Narayemo nirirwamo, bamvanamo nka saa kumi n’ebyiri.”

Uyu muturage kandi avuga ko n’iyo baciwe amande n’uyu muyobozi, bakeka ko atajya mu isanduku ya Leta, kuko atabaha inyemezabwishyu zigaragaza ko bayatanze.

Aba baturage bavuga ko hasanzwe ari ibihano bigenerwa abakozi amakosa cyangwa ibyaha, ariko ko bitarimo inkoni, bagasaba ko ari byo bajya bahanishwa aho gukubitwa ngo kuko “n’inka ntizigikutwa.”

Yousuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 12 =

Previous Post

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Next Post

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

Related Posts

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16,...

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

by radiotv10
20/09/2025
0

Gen Z is known for being stylish, confident, and very active online. But one thing that never goes out of...

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

by radiotv10
20/09/2025
0

Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa,...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

IZIHERUKA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu
MU RWANDA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.