Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in MU RWANDA
0
Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ushinjwa n’abaturage ko abakubita inkoni akanabafungira mu bwiherero, yamaze guhagarikwa ndetse anatabwa muri yombi.

Ntagwabira Valens usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.

Ni nyuma yuko hari abaturage bo muri aka Kagari ayobora, bakomeje gutaka ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’uyu Muyobozi wabo, bavuga ko ari cyo gihano abahanisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nyuma yuko ubuyobozi bumenye ibivugwa n’aba baturage ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’uyu Muyobozi wabo, hahise hafatwa icyemezo.

Aganira na RADIOTV10, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Aho tubimenyeye yavanywe mu kazi, kandi ubu afungiye kuri RIB kugira ngo akurikiranwe niba koko yarabikoze abihanirwe.”

Abaturage bavuga ko bahotewe n’uyu muyobozi, bavuga ko bari barambiwe inkoni bakubitwa n’uyu muyobozi kandi, bazi ko nta baturage bagikubitwa.

Emmanuel Dusengumuremyi usanzwe atuye muri aka Kagari, yabwiye RADIOTV10 ko asanzwe afite akabari gaherutse kunywerwamo n’abakoze ubujura, bamara gufatwa bikamwegekwaho.

Avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yamufashe akajya kumuvufungira mu bwiherero, akamaramo iminsi ibiri, akaza kurekurwa na RIB.

Ati “Ni akarengane kuko hamwe n’inkoni n’iki rugeretse. Rero uyu Mugitifu uri hano, mutubabariye cyangwa mukanatuvugira, mwaduhindurira, kubera ko turagijwe inkoni nk’inka kandi turi abaturage basobanutse.”

Clarisse Hakizamariya, undi muturage wo muri aka gace, avuga ko iyi myitwarire y’umuyobozi wabo, idakwiye kuko aba agomba gutanga urugero rwiza, kandi ko nta rugero rwiza rwava mu guhohotera abaturage.

Ati “Abaturage ntabwo ari abantu b’abana, cyangwa se batumva, abaturage barumva, ariko ibintu byo gukubitwa, ngo umuturage akoze ikosa, mubwire yitabe ubuyobozi niba ari ikosa riremereye bigendere ku mategeko babone kumuhana. Igihano ahanisha abaturage, ni inkoni.”

Emmanuel Siboniyo na we yafunzwe na Gitifu akamufungira mu bwiherero we na bagenzi be batatu, yagize ati “Narayemo nirirwamo, bamvanamo nka saa kumi n’ebyiri.”

Uyu muturage kandi avuga ko n’iyo baciwe amande n’uyu muyobozi, bakeka ko atajya mu isanduku ya Leta, kuko atabaha inyemezabwishyu zigaragaza ko bayatanze.

Aba baturage bavuga ko hasanzwe ari ibihano bigenerwa abakozi amakosa cyangwa ibyaha, ariko ko bitarimo inkoni, bagasaba ko ari byo bajya bahanishwa aho gukubitwa ngo kuko “n’inka ntizigikutwa.”

Yousuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Next Post

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.