Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Gabiro Gilbert uzwi nka Gabiro Guitar, ari mu byishimo nyuma yuko Urukiko rutesheje agaciro ikirego yaregwamo na Kompanyi yamwishyuzaga Miliyoni 10,8 Frw.

Nk’uko byagaragajwe n’uyu muhanzi ubwe, bigaragara ko ari ikirego yari yarezwemo na EVOLVE MUSIC GROUP LTD bahoze bakorana mu buryo bwo kumurikiranira ibikorwa bya muzika.

Inyandiko mvugo y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ubucuruzi rwari rwaregewe uru rubanza, cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, ivuga ko rwasanze ikirego cy’iyi kompanyi kidafite ishingiro, rukemeza ko Gabiro nta mwenda ayibereyemo.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024 agaragaza ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko, yagize ati “Mbyukanye Ibyishimo bidasanzwe nyuma y’icyasha Rukundo Gilbert (EVOLVE Music Group) yanteje ancira akobo, gusa Imana ntirenganya.”

Imiterere y’ikibazo

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zagaragajwe n’uyu muhanzi, bigaragara ko yari yarezwe na Kompanyi EVOLVE MUSIC GROUP LTD yavugaga ko yakoranaga na yo ndetse akaba yarigeze kuyibera umunyamigabane ayifatanyije n’uwitwa MUHATURUKUNDO Gilbert.

Aba bombi bashinze iyi sosiyete muri 2021 aho buri umwe yagombaga gutanga imari shingiro ya miliyoni 5 Frw, ubundi bombi buri umwe akagira imigabane ingana na 50%.

Inyandiko y’Inzu itanga ubufasha mu by’amategeko ya Lex One Law Firm, ikomeza ivuga Gabiro yavuye muri iyi sosiyete muri 2022 amaze kugurisha imigabane ye yose, ariko ntiyishyura imari shingiro ya miliyoni 5 Frw.

Izi miliyoni kimwe n’imyenda ya RRA ya miliyoni zirenga 2 Frw ngo yaje kuba kuri iyi sosiyete bitewe no kuba Gabiro atarishyuye ariya mafaranga Miliyoni 5 Frw, ndetse n’ibindi byose hamwe bifite agaciro kangana na 5 850 000 Frw by’ibikorwa yakorewe n’iyi sosiyete birimo kwamamaza, atigeze yishyura.

Iyi nyandiko y’inzu yunganiraga iriya Kompanyi, igira iti “Dushingiye ku byo tumaze gusobanura hejuru, turagusaba kwishyura umwenda unganana na 10 850 000 Frw ubereyemo EVOLVE MUSIC GROUP LIMITED mu gihe kitarenze iminsi 7 uhereye none ku wa 07/01/2024 cyangwa se ukegera EVOLVE MUSIC GROUP LIMITED mukumvikana uko uzishyura uwo mwenda.”

Ikomeza igira iti “Mu gihe iyo minsi yashira ntacyo ukoze, turakumenysha ko EVOLVE MUSIC GROUP LIMITED izitabaza inkiko kugira ngo irenganurwe, kandi mu byo EVOLVE MUSIC GROUP LIMITED izaregera harimo inyungu kuri uwo mwenda wishyuzwa zizabarwa hashingiwe ku bipimo bya BNR.”

Gabiro Guitar wigeze guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya muzika azwi nka Tusker Project Fame, yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo izo yahereyeho nka ‘Byakubera byiza’, ndetse n’izindi amaze ashyira hanze mu bihe bya vuba nk’iyo yakorana na Comfy yitwa ‘Igikwe’.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda

Next Post

Nigeria: Amarira ni menshi nyuma y’impanuka ikanganye yahitanye abarenga 150

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Amarira ni menshi nyuma y’impanuka ikanganye yahitanye abarenga 150

Nigeria: Amarira ni menshi nyuma y’impanuka ikanganye yahitanye abarenga 150

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.