Polisi y’u Rwanda ivuga ko igikorwa cyakozwe n’Abapolisi barenga 180 batanze amaraso ku bushake, uretse kuba biri mu masezerano uru rwego rwagiranye na RBC, biri no mu nshingano zarwo zo gucunga umutekano, kuko umuntu adashobora gutekana yugarijwe n’uburwayi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiro, cyitabiriwe n’abapolisi bahakorera, batanze amaraso ku bushake azifashishwa mu gufasha abarwayi bayakeneye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubusanzwe uru rwego rufitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, uretse ko iki gikorwa kiri no mu nshingano zarwo.
Yagize ati “Gutanga amaraso ku bapolisi, uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gufashisha amaraso, biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n’ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi.”
Dr. Andre Munyemana, Umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, avuga ko igikorwa nk’iki cyakozwe n’Abapolisi cyo gutanga amaraso, ari ingenzi, kuko gituma abayakeneye bayabona.
Ati “Nta bundi buryo umuntu ukeneye amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima. Ubushake n’ubwitabire Abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso.”
Uyu mukozi wa RBC, yibukije n’abandi bose, kumva ko gutanga amaraso ari inshingano ze, kuko buri wese ashobora kugera igihe yayakenera cyangwa uwo mu muryango we akayakenera, bityo ko kuba yayatanga ari uguha agaciro ubuzima bw’abandi atibagiwe n’ubwe.

RADIOTV10