Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyashyize hanze ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacambitse ku bigo by’amashuri, ubwo bazaba bataha basubira mu miryango yabo mu biruhuko.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, ryerekana ko izi ngendo zizatangira tariki 03 Mata zikarangira ku ya 06 Mata 2025.
Ku munsi wa mbere w’izi ngendo, ku ya 03 Mata hazataha abanyeshuri biga mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’abiga mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ngororeo mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Majyaruguru no mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Naho tariki 04 Mata 2025 hazataha abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo byo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, muri Rubavu na nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Burera mu Majyaruguru, no mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
GAHUNDA YOSE
RADIOTV10