Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba z’agateganyo mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zirimo kwinjizamo imodoka z’imyanya 7 zirimo izakoraga mu buryo butemewe, ndetse na bisi zisanzwe zikodeshwa [zikunze gutwara abari mu nama runaka].
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2023, ryashyizweho umukono na Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore.
Iri tangazo ritangira rivuga ko mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu buryo bw’agateganyo hagiye “Kwifashishwa bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.”
Iri tangazo rikomeza rivuga kandi ko Urwego rwa Leta rushinzwe ibyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, rugiye “Gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje.”
Nanone kandi Bisi ziri mu byerecyezo bidafite abagenzi, zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikomeza ivuga ko hagiye “gushyirwaho Parking yihariye y’imodoka z’imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo butemewe) abafite imodoka z’imyaka 7 bazizana zikandikwa, zihagabwa ibiziranga, zigahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw’agateganyo.”
RADIOTV10