Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye ibibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda birimo ibishingiye ku moko yari amaze kugera no mu itangwa ry’akazi n’amasoko, Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane, utangaza ko mu bushakashatsi bwawo na wo wabibonaga, ugasaba ko itoroshi yatunzwe muri iyi Ntara, itungwa n’ahandi hose.
Muri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yirukanye bamwe mu bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, abandi arabahindura kubera impamvu zirimo ivangura ryari ryatangiye gufata indi ntera muri iyi Ntara.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ubwo yagarukaga ku mpamvu zatumye bariya bayobozi birukanwa, yavuze ko hari ahagaragaye ko kwibona mu ndorerwamo y’amoko byari bimaze kugera ku rundi rwego.
Yagize ati “Ndetse tuza gusanga bikomeza bikagera no mu buryo amasoko atangwa, aho usanga nko mu Karere kamwe, ugasanga amasoko manini hafi ya yose yihariwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho, bafite icyo basangiye, ukibaza niba ari bo bonyine bazi gukora muri iki Gihugu cyangwa se niba ari bo bafite ubushobozi bonyine muri iki Gihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda; Apollinaire Mupiganyi avuga ko ibi na bo babibona mu bushakashatsi bwabo.
Ati “Turanabigaragaza mu bushakashatsi butandukanye dukora. Ngira ngo icyiza ni uko byakumiriwe bitaragera kure. Twe turashima ko byahagaritswe. Ntabwo ntekereza ko uriya mweyo ugarukira mu Majyaruguru gusa. Ndatekereza ko n’ahandi baza gutungayo isitimu. Ntidukubure uruhande rumwe kandi urundi wenda hari imyanda igihari.”
Ziriya mpinduka zabayeho nyuma y’uko mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, habaye ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’, byamaganiwe kure kuko bishobora guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yagaragaje indi migirire yototera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, na yo ikwiye kuranduka.
Yagize ati “mperutse kujya i Musanze nganira n’abantu bikorera ku giti cyabo, barambwira bati ‘hano ntibyoroha kugira ngo uze kuhacururiza uvuye ahandi ngo ubone abakugurira’. Iyo ugiye n’ahandi, i Muhanga n’ahandi, ibyo nabyo uhura nabyo.”
Dr Bizimana yagaragaje ko imyitwarire nk’iyi idafatiranywe hakiri kare ngo irandurwe, ishobora kuzabyara ibibazo bikomeye, byo kwironda n’amacakubiri kandi yaragize ingaruka zikomeye mu Rwanda.
David NZABONIMPA
RADIOTV10