Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umukinnyi Manishimwe Djabel avuze ko imikinire ya APR FC nyuma yo kugarura abanyamahanga, nta tandukaniro abona n’iya mbere, umutoza mushya wayo, Thierry Froger yamuhaye igisubizo gitunguranye.

Mu kiganiro Djabel Manishimwe yagiranye na Radio 10, kuri uyu wa Kane, yagarutse ku mikinire y’iyi kipe yabereye kapiteni ariko bikaba bivugwa ko yamaze gutizwa Mukura VS.

Izindi Nkuru

Abajijwe ku mikinire yayo, Djabel yagize ati Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.”

Yakomeje agira ati “Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri ntibyoroshye.”

Kuri uyu wa Gatanu, umutoza mushya wa APR, Thierry Froger yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mukino w’igikombe cya Super Cup uzaba kuri uyu wa Gatandatu, ariko anabazwa ku mpumeko iri muri iyi kipe.

Yanabajijwe ku byatangajwe na Djabel, asubiza agira ati Ntabwo nita ku byo Manishimwe Djabel yavuze, njyewe nkoresha abakinnyi nahawe n’ubuyobozi, afite ikibazo ku ikipe yavugana n’ubuyobozi bwamufasha.”

Avuga ku myiteguro y’uyu mukino, yavuze ko imvune yavugwaga ku mukinnyi Mugisha Girbert, itari ikomeye ndetse ko ubu ameze neza, mu gihe ibya Shaiboub byo bimenyekana uyu munsi nyuma y imyitozo.

Umutoza yavuze ko Djabel yajya kubibwira ubuyobozi bwa APR

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Comments 1

  1. Hamjambo watangazaji,

    Jabel Imanishimwe, Alitangaza ukweli, Nami naona kwamba hakuna
    tofauti kati ya wachezaji wa zamani na wa leo, lkn
    Acha tuangalie, Soka ni soka!
    Tv10 tuko pamoja kbs!

    NIYONSHUTI Fiston

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru