Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Mu gisubizo gitunguranye umutoza wa APR ahaye Djabel wayivuzeho ibitavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umukinnyi Manishimwe Djabel avuze ko imikinire ya APR FC nyuma yo kugarura abanyamahanga, nta tandukaniro abona n’iya mbere, umutoza mushya wayo, Thierry Froger yamuhaye igisubizo gitunguranye.

Mu kiganiro Djabel Manishimwe yagiranye na Radio 10, kuri uyu wa Kane, yagarutse ku mikinire y’iyi kipe yabereye kapiteni ariko bikaba bivugwa ko yamaze gutizwa Mukura VS.

Abajijwe ku mikinire yayo, Djabel yagize ati “Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.”

Yakomeje agira ati “Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri ntibyoroshye.”

Kuri uyu wa Gatanu, umutoza mushya wa APR, Thierry Froger yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mukino w’igikombe cya Super Cup uzaba kuri uyu wa Gatandatu, ariko anabazwa ku mpumeko iri muri iyi kipe.

Yanabajijwe ku byatangajwe na Djabel, asubiza agira ati “Ntabwo nita ku byo Manishimwe Djabel yavuze, njyewe nkoresha abakinnyi nahawe n’ubuyobozi, afite ikibazo ku ikipe yavugana n’ubuyobozi bwamufasha.”

Avuga ku myiteguro y’uyu mukino, yavuze ko imvune yavugwaga ku mukinnyi Mugisha Girbert, itari ikomeye ndetse ko ubu ameze neza, mu gihe ibya Shaiboub byo bimenyekana uyu munsi nyuma y imyitozo.

Umutoza yavuze ko Djabel yajya kubibwira ubuyobozi bwa APR

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Comments 1

  1. NIYONSHUTI Fiston says:
    2 years ago

    Hamjambo watangazaji,

    Jabel Imanishimwe, Alitangaza ukweli, Nami naona kwamba hakuna
    tofauti kati ya wachezaji wa zamani na wa leo, lkn
    Acha tuangalie, Soka ni soka!
    Tv10 tuko pamoja kbs!

    NIYONSHUTI Fiston

    Reply

Leave a Reply to NIYONSHUTI Fiston Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − seven =

Previous Post

Ibuka yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cyafatiwe ukekwaho kuba ruharwa muri Jenoside

Next Post

Hagaragajwe igikwiye gukurikira nyuma yo gutahura ko mu Majyaruguru hari ahakiziritse iby’amoko

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe ibindi byirukanishije abayobozi bijya gusa n’iby’Abakono

Hagaragajwe igikwiye gukurikira nyuma yo gutahura ko mu Majyaruguru hari ahakiziritse iby’amoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.