Ibuka yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’icyemezo cyafatiwe ukekwaho kuba ruharwa muri Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje ko wababajwe n’icyemezo cyafatiwe Kabuga Felicien, cyo guhagarika urubanza aregwamo, mu gihe ari umwe mu baza ku isonga bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ibuka kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, nyuma y’uko Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rufashe icyemezo cyo kudakomeza gukurikira Kabuga no kumurekura.

Izindi Nkuru

Itangazo rya Ibuka ritangira rigira riti “Ibuka yababajwe cyane n’icyemezo cy’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), cyo guhahagarika urubanza rwa Kabuga Felicien, uza ku isonga mu gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibuka ikomeza yibutsa ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’Umutekano kashyizeho Urukiko rwasigariweho n’uru rwego, mu rwego rwo kubaka ubwiyunge no kugarura amahoro.

Uyu Muryango ukomeza uvuga ko uru rwego rugikomeje kugaragaza imyitwarire yaranze Umuryango mpuzamahanga wo gutsindwa mu kugira icyo ukora ku bikorwa byo kwica Abatutsi mbere ndetse no mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Iri tangazo riti “Ibi bishimangira ko hari inyungu zikomeye zihishe inyuma z’umuryango mpuzamaganga, mu gushinja abagize uruhare muri Jenoside n’abayikekwaho.”

Ibuka ikomeza ivuga ko uburenganzira bw’uregwa bukwiye kujyana n’ubw’abagizweho ingaruka n’ibyaka akekwaho gukora, bityo ko n’iri hagarikwa ry’uru rubanza, ridakwiye kubangamira izindi manza zigomba guha ubutabera abarokotse Jenoside.

Igakomeza igira iti “imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayizize ntakindi ikwiye, uretse ubutabera buboneye bunyuze mu mucyo kandi bukurikije amategeko.”

Ibuka ikomeza ivuga ko ishobora kumva ko hakwiye gukemurwa ibibazo by’ubuzima bw’ukekwaho ibyaha, ariko nanone ubutabera butinze bugira n’ingaruka ku icibwa ry’urubanza, mu gihe uyu Kabuga yatinze gufatwa, none n’aho afatiwe akaba ataburanishijwe.

Iti “Abarokotse bategereje ubutabere ku byakozwe na Kabuga mu binyacumi bitatu, kandi guhagarika urubanza rwe ntabwo binyuze mu mucyo mu gutuma ubutabera butangwa.”

Ibuka ivuga ko uru rwego rwa IRMCT rutigeze ruha agaciro abagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na Kabuga, ku buryo guhagarika urubanza rwe bije ari akababaro kiyongera ku kandi.

Uyu muryango ukavuga ko iki cyemezo, ntakindi kigaragaza uretse gutsindwa k’uru rwego, ndetse n’ukw’abacamanza barwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru