Afurika: Ibihugu bibiri byageze ku mwanzuro ushimishije ku bimukira bari bajugunywe na kimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta ya Tunisia n’iya Libya banzuye ko bagiye kugabana abimukira babarirwa mu magana, bari bamaze hafi ukwezi bakambitse ku mupaka w’Ibihugu byombi, nyuma yo kuhajugunywa na kimwe muri ibi Bihugu.

Aba bimukira bagizwe n’umubare munini w’abaturuka mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ni abakusanyijwe na Guverinoma ya Tunisia, irabajyana ibajugunya mu Butayu mu gace ka Ras Jedir, nk’uko abatangabuhamya babibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafransa AFP dukesha iyi nkuru.

Izindi Nkuru

Si aba bonyine babyemeza kuko iyi nkuru yanemejwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’Umuryango w’Abibumbye.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi, bavuga ko aba bimukira basaga 300, babayeho mu buzima bubi cyane bamaze igihe cy’ukwezi bagiye kumara muri aka gace.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano muri Tunisia, Faker Bouzghaya, yavuze ko mu nama yahuje Tunisia na Libya kuri uyu wa Kane, Ibihugu byombi byanzuye ko bigiye kugabana aba bimukira, Tunisia ikakira abagabo 76, abagore 42 n’abana umunani, naho Libya yo ikakira ababarirwa hagati y’ 150 na 200 basigaye.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru