Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ‘Meteo Rwanda’ cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki Kigo, ritangira rivuga ko “Mu kwezi kwa Nzeri 2025, hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi. Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 35 na 230 (impuzandengo y’isanzwe igwa mu kwezi kwa Nzeri iri hagati ya milimetero 35 na 200).”
Meteo Rwanda ivuga ko mu gice cya mbere n’icya gatatu hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gice.
Nanone kandi imvura iri ku kigero cyo hejuru iteganyijwe muri uku kwezi, iri hagati ya milimetero 195 na 230, aho iteganyijwe mu bice binyuranye, nko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu, ndetse no mu Turere twa Karongi, Nyabihu na Musanze uretse uburasirazuba bwatwo, ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Akarere ka Burera, uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru.
Meteo yagaragaje ingano y’imvura iteganyijwe mu bice binyuranye by’Igihugu, yerekana ko nk’imvura iri hagati ya milimetero 155 na 195, iteganyijwe mu Turere twa Muhanga, Gakenke na Rulindo, amajyaruguru y’Akarere ka Gicumbi, mu bice by’amajyaruguru n’iby’uburengerazuba by’Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza, ibice byo hagati by’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’ahasigaye mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Nyamagabe.
Imvura iri gipimo cyo hasi iteganyijwe muri uku kwezi, ni iri hagati ya milimetero 35 na 75, uteganyijwe mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo, Nyagatare, Gatsibo, Ruhango na Kamonyi, ibice byo hagati by’Uturere twa Gisagara na Nyanza, amajyaruguru y’Uturere twa Bugesera na Ngoma, amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza.
Iki Kigo gisoza kigaragaza ubujyanama gitanga, kikavuga ko “Ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi ndetse n’inkuba ziteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu. METEO RWANDA irashishikariza Abaturarwanda kwirinda ingaruka zituruka ku muyaga mwinshi ndetse n’inkuba.”
RADIOTV10