Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri 14,1%, mu gihe mu gihembwe nk’icyo muri 2024 bwari kuri 18,0%.
Ni imibare mishya igaragaza uko igipimo cy’imirimo mu Rwanda gihagaze muri raporo izwi nka Labour Force Survey, aho mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2024 ubushomeri mu rubyiruko bwari kuri 18,0%.
Iyi raporo nshya, igaragaza mu gihembwe cya kane cya 2025 abashomeri muri rusange mu Gihugu hose, bari 649 799 bangana na 11,7% aho na ho habaye igabanuka rya 3% kuko mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka wa 2024 bari kuri 14,7%.
Abagore ni bo bari bushomeri cyane ugereranyije n’abagabo, kuko bari ku kigero cya 13%, mu gihe abagabo ari 10,5%, naho urubyiruko rukaba rubarirwa kuri 14,1%.
Iyi raporo kandi igaragaza uko ubushomeri buhagaze mu bice by’imijyi n’icyaro, aho mu mijyi buri kuri gipimo cya 11%; mu gihe mu bice by’icyaro buri ku kigero cya 12%.
Muri miliyoni 8,6 z’Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora (abarengeje imyaka 16 y’amavuko) mu gihembwe cya mbere cya 2025, abarenga miliyoni 4 ni bo bari bafite akazi ni ukuvuga ko bangana na 56,7%.
Muri aba bari bafite akazi, ab’igitsinagabo bari 63,7%; ab’igitsinagore bakaba 50,4% mu gihe urubyiruko bari 52,2%. Naho abakuze bangana na 60,0%. Abo mu mijyi ni 64%, mu gihe abo mu cyaro ari 53,4%.
Ubushomeri mu Rwanda byumwihariko mu rubyiruko, ni ingingo imaze iminsi igarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yuko umwe muri rwo aherutse gushyiraho amashusho avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye kugira icyo ikora kugirango itabare abasore n’inkumi ngo kuko bugarije n’ubukene.
Ni ubutumwa butavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko uyu mwana w’umukobwa yarengereye kuko urubyiruko rw’u Rwanda ruhagaze neza mu mibereho rubikesha gahunda zashyizweho n’ubuyobozi, mu gihe hari n’abamushyigikiye bavuze ko ubukene mu rubyiruko rw’u Rwanda bunuma.
Gusa Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinyuranye zigamije gufasha urubyiruko kwikura mu bukene no kwihangira imirimo, nk’Ibigega na gahunda bitera inkunga imishinga y’iterambere byumwihariko y’urubyiruko rwifuza inguzanyo.
RADIOTV10









