Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera.
Kwimurira abarimu mu bigo by’amashuri, ni bimwe mu byo baba bifuza gukorerwa, gusa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 abarimu 272 basabye kwimurwa bakajya gukorera muri Gasabo. Bamwe mu barimu bavuga ko impamvu ituma baba basaba kwimurwa zirimo urushako.
Umwe yagize ati “Hari igihe aba yaragiye mu kazi atarashaka umugabo, rero yamara gushaka akifuza kujya gukorera hafi yaho urugo rwe ruri, rero iyo akorera kure cyane biramugora rwose, rero bigenze neza abantu bajya bahabwa mutation kandi babashyira mu kazi bakarebera ahantu batuye akaba ariho babaha kwigisha.”
Undi yagize ati “Iyo umwarimu ari gukora urugendo rurerure akajya kure y’umuryango ntabwo biba ari byiza akenshi binagira ingaruka ku kazi ke kuko umuntu uri kure y’umuryango we ntabwo yakora akazi ke atuje ni hahandi uzasanga ari gukoresha telephone mu gihe ari kwigisha bitewe nuko igihe havutse ikibazo aba adahari ngo agikemure.”
Minirisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko igituma abasaba mutation batazihabwa ari uko aho baba bashaka kujya haba hariyo abandi.
Yagize ati “Iyo umwanya udahari ntawuhari. Wabigenza ute? Ntabwo uza kwirukana umwarimu ngo we ahave kugira ngo undi ahaze, ubwo se urumva ibyo bishoboka? Ibi biranasobanurira abantu benshi uburyo iki kibazo cya mutation gikomeye, kuko niba abantu 272 bashaka kuza muri Gasabo abantu 48 bonyine akaba ari bo bashaka kuhava, ubwo urumva ko abo bantu bandi bose basabye kuhaza batazabibona, ntibishoboka. Rero ni cyo kibazo cyerekeye ibintu bya mutation, ni ibintu bitoroshye kandi atari uko umuntu atabyumva, iyaba koko byashobokaga umuntu yakorera aho yifuza gukorera, ariko hari abandi barimu bahari.”
Minisiteri y’uburezi igaragaza ko mu barimu 272 basabye kwimurirwa mu Garere ka Gasabo mu mwaka wa 2024-2025 abagera kuri 73 gusa ari bo babyemererwe.
Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko ubu mu Gihugu hose hari abarimu barenga ibihumbi 120, barimo 9252 bigisha mu mashuri y’incuke, abo mu mashuri abanza bakaba ibihumbi 26, naho abigisha mu mashuri yisumbuye bakaba ari ibihumbi 34.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10