Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko miliyari 16 Frw yahawe n’iy’Igihugu cya Luxembourg azashorwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu bicanwa.
Impano ya miliyari 16,7 Frw ni yo Igihugu cya Luxembourg cyemereye u Rwanda mu mikoranire y’imyaka itanu. Amasezerano y’iyi mikoranire y’ibihugu byombi; ni na yo ya mbere Yussufu Murangwa ashyizeho umukono mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubucuruzi n’Ubutwererane, Xavier Bettel; washyize umukono kuri ayo masezerano mu izina rya Guverinoma ya Luxemburg; yasabye u Rwanda gukoresha neza iyi mpano.
Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko atari amafaranga yanjye. Ni amafaranga ya Leta. Iyi ni imisoro y’abaturage ba Luxembourg, ubwo rero twese tuyafiteho inshingano. Ndashaka ko tugira abafatanyabikorwa bizewe, sinshaka ko amafaranga ya Leta agenda akazimira.
Igihugu kimwe nigikoresha nabi amafaranga ya Leta; bizangora gusabanura impamvu byabayeho, ni yo mpamvu tugomba kumenya ko atari umutungo wacu. Tugomba kwitwararika tukamenya neza ko aya mafaranga y’abaturage akoreshwa neza.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uyu mushinga mushya atangiranye muri iyi Minisiteri aherutse guhabwamo umwanya, uzibanda ku gutera ibiti no kugabanya inkwi n’amakara bikoreshwa mu bicanwa.
Yagize ati “Icya mbere harimo kongera amashyamba, ariko cyane cyane gushaka ubundi buryo bw’ibicanwa bwakoreshwa atari ibiti. Kugeza uyu munsi turacyakoresha ibiti byinshi, hari abakoresha ibiti n’abakoresha amakara cyane mu mijyi. Intego rero ni ukubigabanya mu buryo bushoboka ariko no kongera amashyamba kuko dufite henshi yangijwe.”
Minisiteri y’Imari n’Igenmigambi igaragaza ko usibye iyi mikoranire yo kurengera ibidukikije; Ibihugu byombi birateganya kurushaho guteza imbere n’izindi nzego zigamije iterambere ry’abaturage.
Ati “Hari hashize igihe kinini tudafite imishinga myinshi n’Igihugu cya Luxemberourg, ariko ubu twongeye gufatanya, dufitanye n’ibindi turimo gutegura tuzafatanya cyane bijyane na Kigali Financial Center, hari n’indi mishinga ijyanye n’uburezi bw’ubumenyingiro, mu buhinzi no gufasha imishinga ifasha abatishoboye.”
Iyi mikoranire y’Ibihugu byombi isanze andi masezerano yo mu mwaka wa 2021 byashyizeho umukono ajyanye no gukusanya imisoro.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB yo muri 2019; igaragaza ko muri 2018 u Rwanda rwohereje muri Luxembourg ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8.36 USD, naho muri 2017 ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyoni 5.6 USD.
Ibihugu byombi bigaragaza ko ubutwererane bushingiye ku mubano wa Dipolomasi umaze imyaka 64 uhagaze neza mu nzego zitandukanye, ndetse muri Gashyantare uyu mwaka iki Gihugu cya Luxembourg cyatangaje ko uyu mwaka uzasiza gifunguye Ambasade i Kigali.
David NZABONIMPA
RADIOTV10