Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwinshi, aho bwerekanye ifoto igaragaza umurongo muremure wabo bambukiranya binjira muri kiriya Gihugu.
Iyi foto yashyizwe hanze na Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, Manzi Willy washyizweho n’Ihuriro AFC/M23, yerekana umurongo muremure w’abasirikare b’u Burundi barimo abambaye impuzankano ya gisirikare n’abambaye gisivile.
Mu butumwa buherekeje iyi foto, Manzi Willy yagize ati “Abasirikare b’u Burundi bambukiranya Runiga binjira muri DRC. Aba bantu bibagirwa vuba!”

Abasirikare b’u Burundi ni bamwe mu barwanye urugamba ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Bukavu, aho bakubiswe inshuro n’abarwanyi b’iri Huriro, bagakizwa n’amaguru bagahungira mu Gihugu cyabo.
Bivugwa ko abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bajya ku bwinshi muri DRC, gufasha FARDC mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.
Abamaze iminsi bagaragara, ni abanyuze ahitwa Kaburantwa, aho abaturage batuye kuri aka gasozi bababonye, bavuze ko haciye amakamyo ya gisirikare arenga 30 yari atwaye abasirikare banafite intwaro za rutura.
Umwe mu baturage batuye muri kariya gace wabonye bariya basirikare batangiye kugaragara kuva mu mpera z’icyumweru gishize, yagize ati “Bamaze iminsi banyura hano buri munsi berecyeza ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ihuriro AFC/M23 rimaze iminsi ritabariza Abanyekongo bo mu muryango w’Abanyamulenge bamaze iminsi bagabwaho ibitero n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’abasirikare b’u Burundi, ndetse n’imitwe nka FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bagaragara, bivugwa ko baba berecyeje mu misozi miremire ya Minembwe ahakomeje kugabwa biriya bitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyamulenge.
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridashobora kwihanganira kubona hakomeza gukorwa ariya marorerwa, kuko rizakora ibishoboka rikajya guhangana n’abakomeje kugaba ibi bitero, ribasanze ku isoko y’aho babitegurira.
RADIOTV10