Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe imibare mishya y’uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe imibare mishya y’uko Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaruro mbumbe w’Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2023, wagize izamuka ryo ku gipimo cy’ 9,2%, aho wavuye kuri miliyari 3 021 Frw ukagera kuri Miliyari 3 901 Frw ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2022.

Byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023, cyagaragaje ko urwego rwagize uruhare runini muri uyu musaruro mbumbe, ari urwa Serivisi, kuko rufitemo 44%.

Ubuhinzi busanzwe ari urwego rutunze benshi mu Banyarwanda, bwo bwagize uruhare rungana na 27%, naho urwego rw’inganda, rugira 22% mu musaruro mbumbe w’ubu bukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2023.

Nko mu buhinzi, habayeho izamuka rishimishije ry’umusaruro ku bihingwa ngengabukungu, aho wiyongereyeho 25%, gusa mu bihingwa ngandurarugo, ho habayeho igabanuka rya 3%, bitewe n’igabanuka ry’umusaruro wa bimwe mu bihingwa watewe n’ibibazo binyuranye birimo ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ku gihingwa ngengabukungu cya Kawa, habayeho izamuka rya 54% mu gihe ku musaruro w’icyayi na cyo kiri mu bikomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, habayeho izamuka rya 7%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yussuf Murangwa, agaruka kuri iri zamuka rya 9,02%, yavuze ko iri zamuka rigomba no kujyana n’imibereho y’Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ubushobozi bwo guhaha ku isoko.

Ati “Iyo ubucuruzi bw’abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko Abanyarwanda bari kugura. Nk’uko mubibona, byazamutse 17%, ibi ni ibintu byiza cyane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 8 =

Previous Post

Abanyamakuru b’ibirangirire mu Rwanda bahuriye mu kiganiro nabo bahatwa ibibazo (VIDEO)

Next Post

Habaye uruzinduko rusa nk’igitangaza hagati y’Ibihugu by’ibihangange birebana ay’ingwe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye uruzinduko rusa nk’igitangaza hagati y’Ibihugu by’ibihangange birebana ay’ingwe

Habaye uruzinduko rusa nk’igitangaza hagati y’Ibihugu by’ibihangange birebana ay’ingwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.