Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, inguzanyo zatanzwe n’amabanki n’ibigo by’imari ziyongereye, nko ku zahawe abacuruzi, ziyongereye ku gipimo cya 29% kuko hatanzwe miliyari 157,4 Frw.
Byagaragajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, aho uru rwego rushinzwe kurinda ubutajegajega bw’ifaranga, ruvuga ko nubwo izi nguzanyo zitangwa n’amabanki ziyongereye, ariko bidateye impungenge ko byazagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Imibare y’amezi atandatu y’umwaka wa 2024, igaragaza ko inguzanyo nshya ibigo by’imari n’amabanki byatanze ziyongereye ku rugero rwa 29%.
Mu byiciro bine byafashe izo nguzanyo; izahawe abacuruzi zingana na miliyari 157,4 Frw, ziyongereye kuri 29%. Abantu ku giti cyabo bahawe miliyari 130,3 Frw, zo ziyongereye kuri 24%, ubwubatsi n’inganda bikurikiraho ku aho muri izi nzego zombi ho hatanzwe inguzanyo ya miliyari 154,3 Frw.
Imibare igaragaza ko ikinyuranyo mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga kigeze ku 9,6% kivuye kuri 21,4% cyariho mu gihe nk’iki cy’umwaka wa 2023. Igabanuka ry’icyo kinyuranyo mu bucuruzi n’amahanga; cyagize n’ingaruka ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. muri aya mezi atandatu ashize; urugero rwo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda rwazamutse kuri 3,7% ruvuye ku 8,8%.
Igisubizo cyo kurushaho guhindura iyo mibaree; ni uguteza imbere inganda zikagabanya ibitumizwa hanze; zigatanga umusaruro woherezwayo.
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda agaragaza imiterere y’izi nguzanyo, ndetse n’ibyiciro bigaragara mu kuzaka.
Ati “Iyo turebye dusanga nk’inguzanyo z’igihe gito zihabwa abacuruzi bato cyangwa abanini; ni zo nguzanyo nini tubona ziri munsi y’umwaka, ariko byo bigendana n’ubukungu bwacu ko busigaye bushingiye kuri serivise. Ikindi amafaranga ajya mu nganda ntabwo wayagereranya n’ajya mu bucuruzi yo gukoresha nko mu kwezi kumwe, amezi atatu,…Inganda; iyo ugiye kurwubaka; niba ari amamashini ugiye kuzana; ni inguzanyo zirengeje umwaka, ugasanga tutagereranya izo nguzanyo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire, ariko ni byo birerekana ko tugikeneye gushyira ingufu mu rwego rw’inganda.”
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi iherutse kugabanya urwunguko rwayo irukura kuri 7% irugeza kuri 6,5%, byakozwe hashingiwe ku kuba umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ukomeje kuba aho wifuzwa, dore ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka utigeze urenga 5%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko kuba inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari na za Banki zarazamutse bitazagira ingaruka ku biciro ku masoko.
Ati “Nubwo byitwa inguzanyo z’abantu ku giti cyabo; iyo ugiye kureba usanga nyinshi ari izo kubaka amazu cyangwa kugura imodoka. Ntabwo ari amafaranga ari bujyane muri resitora cyangwa guhaha gusa. Ibyo byose tuba twabirebye, nta mpungenge dufite muri iyi myaka ibiri iri imbere.”
Usibye guhindura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu; bifatwa nk’intwaro ikomeye mu guhangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko; abahanga bavuga ko imyitwarire y’abaturage ishobora gufasha mu gihe bagira umuco wo kwizigamira, nk’uko byafashije abanyaburayi.
John Rwangombwa avuga ko nubwo kubibara bigoye; ariko imyitwarire y’Abanyarwanda itaragera ku rwego rwo kuba ikibazo ku isoko.
Ati “Wenda twe ntabwo turagera ku rwego rw’abanyaburayi bashobora kubibara mu mibare, ariko iyo urebye n’Abanyarwanda mu miterere yacu; ntabwo turi abantu bakunze gusimbagurika n’ibihise byose, umuntu agasimbuka akiruka. Ikindi Abanyarwanda ni abantu bubaha inzego z’Igihugu. Twishimira ko iyo dutanze ubutumwa bugaragaza iyo ubukungu bugana; na bo birabafasha mu mitekerereze no mu mikorere yabo.”
BNR ishimangira ko ingano y’umusaruro w’ubuhinzi n’ibibazo by’intambara ziri hanze y’Umugabane wa Afurika, ari byo biza mu bya mbere mu byagira ingaruka ku mpinduka z’ibiciro ku masoko.
David NZABONIMPA
RADIOTV10