Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe imibare yerekana uburyo inguzanyo zitangwa n’amabanki mu Rwanda zatumbagiye

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Icyizere kirahari ku kibazo gituma abaka inguzanyo Banki bahomba bamwe bagaterezwa cyamunara
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, inguzanyo zatanzwe n’amabanki n’ibigo by’imari ziyongereye, nko ku zahawe abacuruzi, ziyongereye ku gipimo cya 29% kuko hatanzwe  miliyari 157,4 Frw.

Byagaragajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, aho uru rwego rushinzwe kurinda ubutajegajega bw’ifaranga, ruvuga ko nubwo izi nguzanyo zitangwa n’amabanki ziyongereye, ariko bidateye impungenge ko byazagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Imibare y’amezi atandatu y’umwaka wa 2024, igaragaza ko inguzanyo nshya ibigo by’imari n’amabanki byatanze ziyongereye ku rugero rwa 29%.

Mu byiciro bine byafashe izo nguzanyo; izahawe abacuruzi zingana na miliyari 157,4 Frw, ziyongereye kuri 29%. Abantu ku giti cyabo bahawe miliyari 130,3 Frw, zo ziyongereye kuri 24%, ubwubatsi n’inganda bikurikiraho ku aho muri izi nzego zombi ho hatanzwe inguzanyo ya miliyari 154,3 Frw.

Imibare igaragaza ko ikinyuranyo mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga kigeze ku 9,6% kivuye kuri 21,4% cyariho mu gihe nk’iki cy’umwaka wa 2023. Igabanuka ry’icyo kinyuranyo mu bucuruzi n’amahanga; cyagize n’ingaruka ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. muri aya mezi atandatu ashize; urugero rwo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda rwazamutse kuri 3,7% ruvuye ku 8,8%.

Igisubizo cyo kurushaho guhindura iyo mibaree; ni uguteza imbere inganda zikagabanya ibitumizwa hanze; zigatanga umusaruro woherezwayo.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda agaragaza imiterere y’izi nguzanyo, ndetse n’ibyiciro bigaragara mu kuzaka.

Ati “Iyo turebye dusanga nk’inguzanyo z’igihe gito zihabwa abacuruzi bato cyangwa abanini; ni zo nguzanyo nini tubona ziri munsi y’umwaka, ariko byo bigendana n’ubukungu bwacu ko busigaye bushingiye kuri serivise. Ikindi amafaranga ajya mu nganda ntabwo wayagereranya n’ajya mu bucuruzi yo gukoresha nko mu kwezi kumwe, amezi atatu,…Inganda; iyo ugiye kurwubaka; niba ari amamashini ugiye kuzana; ni inguzanyo zirengeje umwaka, ugasanga tutagereranya izo nguzanyo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire, ariko ni byo birerekana ko tugikeneye gushyira ingufu mu rwego rw’inganda.”

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi iherutse kugabanya urwunguko rwayo irukura kuri 7% irugeza kuri 6,5%, byakozwe hashingiwe ku kuba umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ukomeje kuba aho wifuzwa, dore ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka utigeze urenga 5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko kuba inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari na za Banki zarazamutse bitazagira ingaruka ku biciro ku masoko.

Ati “Nubwo byitwa inguzanyo z’abantu ku giti cyabo; iyo ugiye kureba usanga nyinshi ari izo kubaka amazu cyangwa kugura imodoka. Ntabwo ari amafaranga ari bujyane muri resitora cyangwa guhaha gusa. Ibyo byose tuba twabirebye, nta mpungenge dufite muri iyi myaka ibiri iri imbere.”

Usibye guhindura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu; bifatwa nk’intwaro ikomeye mu guhangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko; abahanga bavuga ko imyitwarire y’abaturage ishobora gufasha mu gihe bagira umuco wo kwizigamira, nk’uko byafashije abanyaburayi.

John Rwangombwa avuga ko nubwo kubibara bigoye; ariko imyitwarire y’Abanyarwanda itaragera ku rwego rwo kuba ikibazo ku isoko.

Ati “Wenda twe ntabwo turagera ku rwego rw’abanyaburayi bashobora kubibara mu mibare, ariko iyo urebye n’Abanyarwanda mu miterere yacu; ntabwo turi abantu bakunze gusimbagurika n’ibihise byose, umuntu agasimbuka akiruka. Ikindi Abanyarwanda ni abantu bubaha inzego z’Igihugu. Twishimira ko iyo dutanze ubutumwa bugaragaza iyo ubukungu bugana; na bo birabafasha mu mitekerereze no mu mikorere yabo.”

BNR ishimangira ko ingano y’umusaruro w’ubuhinzi n’ibibazo by’intambara ziri hanze y’Umugabane wa Afurika, ari byo biza mu bya mbere mu byagira ingaruka ku mpinduka z’ibiciro ku masoko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 8 =

Previous Post

Hazamuwe dosiye y’ukurikiranyweho kwica umugore we amuhoye kutumvikana ku cyo baganiragaho

Next Post

Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y’Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y’Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye

Umwe mu bakinnyi bazwi muri ruhago y'Isi yatangaje icyemezo cyatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.