• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe indi nzira ishobora kuzatuma umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza ugerwaho byanga byakunda

radiotv10by radiotv10
16/11/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hagaragajwe indi nzira ishobora kuzatuma umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza ugerwaho byanga byakunda

Rishi Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose

Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano y’iki Gihugu n’u Rwanda yo kohereza abimukira, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yavuze ko atari ryo herezo ry’uyu mugambi, anatangaza ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ushyirwe mu bikorwa byanga byakunda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwajuririwe ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire, rwashimangiye icyemezo cyari cyajuririwe, rwemeza ko umugambi w’u Bwongereza n’u Rwanda, udakurikije amategeko.

Ni icyemezo uru Rukiko rwashimangiye ruvuga ko u Rwanda atari Igihugu cyizewe cya gatatu gikwiye kohererezwamo abo bimukira n’abashaka ubuhungiro, ngo kuko hari impungenge ko bashobora guhita basubizwa mu Bihugu bahunze.

Ni ingingo itarashimishije u Rwanda, rwanamaganye ibyatangajwe n’uru Rukiko rw’Ikirenga, ko atari Igihugu gitekanye, ruvuga ko ibyari byakozwe byose bikurikije amategeko n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye no gutabara imbabare.

U Rwanda rwanavuze kandi ko rusanzwe rucumbikiye impunzi ndetse runakomeze kuzakira, rukaba runashimirwa n’imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) kuba ruri mu Bihugu bya mbere byita ku mpunzi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na we yagize icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Igihugu cye, avuga ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye kugira icyo ikora.

Yagize ati “Sinanyuzwe n’iki cyemezo uretse ko nacyakiriye kandi nkaba nacyubashye kuko biri mu biranga kugendera ku mategeko nk’ingenzi muri demokarasi y’Igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu yari yiteguye kuzakira icyemezo cyose kizafatwa n’uru Rukiko rw’Ikirenga.

Ati “Ni yo mpamvu twatangiye gukorana n’u Rwanda ku masezerano mpuzamahanga azatuma habaho icyizere gishingiye ku mategeko ko abimukira bazava mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda, bazaba bafite umutekano, kandi ko batazajyanwa ahandi.”

Rishi Sunak yakomeje avuga ko n’ubundi muri aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, harimo ingingo ivuga ko mu gihe byaba ngombwa, abimukira boherejwe bazasubizwa mu Bwongereza mu gihe byasabwa n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Ati “Tuzakomeza gushaka uburyo hashyirwa mu bikorwa aya masezerano yacu n’u Rwanda tugendeye ku cyemezo cyafashwe uyu munsi, kandi tuzayemeza.”

Akomeza agira ati “Ndatangaza ko tugiye gutera indi ntambwe idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo bizatuma Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije amategeko kandi ko u Rwanda rutekanye.”

Yavuze ko igihe Inteko izaba yemeje aya masezerano, ntakizabuza Indege izajyana abimukira mu Rwanda gufata ikirere, kabone nubwo hatangwa ibirego mu nkiko.

Kabone nubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Nteko y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi na yo yakwitambika aya masezerano, Minisitiri w’Inteke Sunak yavuze ko ntakizabuza ko ashyirwa mu bikorwa.

Ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nirutambamira icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege igende.”

Aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize wa 2022 yagiye arwanywa na benshi, yari yabanje kwemezwa n’Urukiko Rukuru rwari rwaregewe na bamwe mu bagombaga koherezwa, bahita bajurira Urukiko rw’Ubujurire, rwaje kuyanga, nabwo Guverinoma ntiyanyurwa ihita ijurira urw’Ikirenga, na rwo rukaba rwayatesheje agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + nine =

Previous Post

Gaza: Ibitaro byagabweho igitero rurangiza cy’ibifaru bya Israel hagendewe ku makuru y’ubutasi

Next Post

Kigali: Ibiyobyabwenge birimo ibihambaye byamenewe mu ruhame hatangazwa n’uburyo byatahuwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Kigali: Ibiyobyabwenge birimo ibihambaye byamenewe mu ruhame hatangazwa n’uburyo byatahuwe

Kigali: Ibiyobyabwenge birimo ibihambaye byamenewe mu ruhame hatangazwa n'uburyo byatahuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.