Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byiyongereye, birimo uwishwe urw’agashinyaguro mu Karere ka Ngoma, ndetse no mu Karere ka Karongi hamaze gukorwa amadosiye 10 aregwamo abantu 25.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko ibikorwa bigaragara mu birego byakirwa n’uru Rwego ku byaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibyo gukoresha amagambo ashengura umutima, kubatera ubwoba no kubashyiraho ibikangisho, gukubita no gukomeretsa, gutera amabuye hejuru y’inzu zabo, kuboherereza inyandiko zitera ubwoba zitagaragaza abazanditse, ndetse no kwica amatungo yabo.
Avuga ko hagati ya 2019 na 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego 2 660, biregwamo abantu 3 563.
Ati “Ubu guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside akaba ari icyaha cyihariye 50% y’ibyaha byose bikorwa, kigakurikirwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo kiza kuri 21,8%, ibindi byaha bisigaye bikagenda bigabana iryo janisha risigaye.”
Dr Murangira avuga ko ibikorwa biza ku isonga muri iki cyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, byiganjemo gukoresha amagambo amusesereza, no kwangiza imitungo ye.
Nanone kandi abakora ibi byaha, baba bafite icyabisembuye, nk’ubusinzi, n’amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka.
Dr Murangira ati “Ariko uko byakorwa kose ntakigomba kuba umusembura cyangwa imbarutso yo guhohotera umuntu runaka noneho yaba ari uwacitse ku icumu, itegeko ubwaryo rirabihana.”
Ingamba zigomba kurandura ibi, harimo gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, umuco w’amahoro, kugira ubworoherane, ariko no guhana abakora ibyaha nk’ibi.
Imibare ya vuba aha
Mu cyumweru gishize, mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe aciwe umutwe, igihimba cye gishyirwa mu kimoteri kiri iwe, mu gihe umutwe waje gusangwa mu musarani iwe.
Dr Murangira avuga ko mu iperereza hafashwe abantu batandukanye, ariko mu ibazwa, uwitwa Nziza aza kwiyemerera ko ari we wishe nyakwigendera, ari na we werekanye aho yari yashyize umutwe we.
Avuga ko iperereza riri gukorwa ubu, ari iryo kumenya impamvu yatumye uyu Nziza yica nyakwigendera Pauline.
Ati “Kugeza ubu ntabwo RIB yahakana cyangwa ngo yemeze ko Nduwamungu Pauline yishwe kubera ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside.”
Umuvugizi wa RIB yagarutse ku bindi bikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside byabaye mu mezi macye ashize, nko mu Karere ka Ruhango, aho mu kwezi kwa Kanama (08) hishwe uwitwa Ntashamaje Enatha, ndetse haza gufatwa abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, ubu bakaba barafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Mu Karere ka Karongi, kuva muri Nyakanga (07) kugeza mu kwezi k’Ugushyingo (11) 2024 hamaze gukorwa amadosiye 10 ajyanye n’ibyaha byakorewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aregwamo abantu 25.
Naho mu Karere ka Kayonza, na ho hishwe abantu babiri, ndetse hakaba harafashwe abantu babiri bakekwaho uruhare mu iyicwa ryabo.
Dr Murangira avuga ko “RIB Ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikababwira ko Leta ibitayeho kimwe n’abandi Banyarwanda na bo tukaba tubahumuriza, ariko tubabwira ko ibi byaha tugomba gufatanya tukabwirwanya ndetse tukabwira abantu bakagira umuco w’ubworoherane tukikuramo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko utazayikuramo, byanze bikunze amategeko azayimukuramo.”
Yaboneyeho kubwira byumwihariko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ukubuko k’ubutabera kuzagera aho kukabageraho, kuko Leta y’u Rwanda idashobora kwihanganira umuntu washaka gusubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari bwo musingi wubakiweho u Rwanda.
RADIOTV10