Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe ko ibibazo by’imibereho byongera ihungabana ku barokotse Jenoside

radiotv10by radiotv10
06/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe ko ibibazo by’imibereho byongera ihungabana ku barokotse Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Muri iyi minsi isi yitegura Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi; abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko umubare munini w’abayirokotse bahura n’ihungabana babiterwa n’ayo mateka hakiyongeraho n’ibibazo by’imibereho.

Kuva kuri uyu wa 07 Mata 2023, u Rwanda n’Isi bazinjire mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahanga bavuga ko iki kiba ari igihe cyo gusubiza intekerezo ku mateka; bikabyutsa ibikomere n’ingruka za byo abarokotse Jenoside barimo kugeza magingo aya, bigatuma abahunganaba biyongera umwaka ku wundi.

Dr. Darius Gishoma wigisha amasomo y’ubumenyi bwo mu mutwe muri kaminuza avuga ko imibereho itoroshye na yo ibigiramo uruhare.

Ati “Mu bantu bagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka, umuntu umwe kuri batanu yari afite n’indwara zidakira. Ni ukuvuga aremerewe n’amateka ya Jenoside, ariko afite n’ibindi bimuremereye mu buzima. […] abantu bafite ibi bibazo ntabwo bagomba gufashwa gusa mu bihe byo kwibuka. Bitwereka ko ari abantu bagomba kwitabwaho cyane mbere, mu gihe cyo kwibuka na nyuma yo kwibuka”

Ingaruka z’aya mateka ngo zigaragara no mu bana bavutse nyuma y’umwaka wa 1994. Kuri Dr. Chaste Uwihoreye, avuga ko bifite ishingiro, ariko akemeza ko hari uburyo bushobora gukumira ihererekanya ry’ibikomere.

Ati “Ihererekanya ry’imbaraga n’ubudaheranwa; ubushakashatsi bugaragaza ko aha mbere ari uko umuntu ufite ibyo bibazo yivuza kuko niba ubifite uba ushobora kubihererekanya. Aha kabiri ni uko ushobora kubihererekanya mu miryango. Imitima ikomeretse irakomeretsanya. Uko abantu bagenda baganira, bituma bahererekanya ubudaheranwa kuruta guhererekanya ibikomere.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyemeza ko inzego zose zitangirwaho services z’ubuzima zifite n’ubushobozi bwo gufasha abafite ihungabana, ndetse kuri iyi nshuro ya 29 biteguye gufasha abantu bose bashobora kugira ibibazo by’ihungabana.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eight =

Previous Post

Igikorwa yatangiye bamwita ‘umusazi’ ubu barakimuvugiraho ubutwari bakanamusabira ikintu gikomeye

Next Post

VIDEO: Ikiganiro cy’ubwuzu Perezida Ruto yagiranye n’ab’i Nyamata nyuma yo kuhafatira icyayi

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
VIDEO: Ikiganiro cy’ubwuzu Perezida Ruto yagiranye n’ab’i Nyamata nyuma yo kuhafatira icyayi

VIDEO: Ikiganiro cy'ubwuzu Perezida Ruto yagiranye n'ab'i Nyamata nyuma yo kuhafatira icyayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.