VIDEO: Ikiganiro cy’ubwuzu Perezida Ruto yagiranye n’ab’i Nyamata nyuma yo kuhafatira icyayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwada yakoze mu nganzo agira ati “uzaze urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda, ni ukuri kw’Imana ruragendwa.” Ni byo koko ruragendwa kuri buri wese, abe ukomeye cyangwa uworoheje. Muri iki cyumweru rwongeye kugirirwa umugisha rugendererwa na Perezida William Ruto w’Igihugu cya Kenya kiyoboye ibindi mu bukungu muri aka karere.

Perezida William Ruto wamaze gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, akaba yasubiye mu Gihugu cye nyuma y’iminsi ibiri ari mu rw’imisozi igihumbi, ku munsi we wa nyuma w’uru ruzinduko, yasuye Intara y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Muri iyi Ntara mu Karere ka Bugesera, ni na ho yafatiwe icyayi cya mu gitondo, ubwo yari agiye guhura na mugenzi we Paul Kagame banasuye Kaminuza yigisha amasomo agezweho y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubwo yari ageze i Nyamata, amaze gufata icyayi ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, Perezida William Ruto, yanyuze kuri bamwe mu baturage bo muri aka Karere bari bari mu gasantere, bamwakirana urugwiro rwinshi bamukomera amashyi, na we ahita abaramutsa.

Mu kiganiro gito yagiranye n’aba baturage, Perezida Ruto, mu Kiswahili yagize ati “Amakuru yanyu?” na bo bamusubiza bagira bati “Ni meza.” Arongera ati “Amakuru y’u Rwanda?” Bongera gusubiriza icyarimwe bati “Ni meza.”

Aba baturage bagaragarije urugwiro Perezida William Ruto, bakomeza bamubwira bati “Urakaza neza mu Rwanda ni mu rugo.” Na we ababwira ko azabahera intashyo abavandimwe babo b’Abanyakenya.

William Ruto wari wagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuba Perezida wa Kenya, yaraye arusoje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aherekezwa na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’Indege cya Kanombe.

Ubwo yari asubiye mu Gihugu cye yaherekejwe na Perezida Paul Kagame
Yasezeye ku bayobozi bo mu Rwanda
Umukuru w’u Rwanda yamwifurije urugendo ruhire

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru