Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iravuga ko kuva muri Werurwe uyu mwaka, abakabakaba ibihumbi 580 bakuwe mu byabo n’intambara n’ibikorwa by’urugomo bimaze igihe muri Haiti.
Iyi mibare ije isanga indi y’abagera ku bihumbi 360 bari barakuwe mu byabo n’ibikorwa by’urugomo muri Werurwe ndetse bikagaragaza ko yikubye kabiri.
Zimwe mu mpamvu bashingiraho, ni uko kuva mu mpera za Gashyantare ubwo udutsiko tw’abagizi ba nabi n’amabandi bafataga ibiro bya polisi n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege, byateje umutekano mucye muri iki Gihugu.
Kugeza ubu 80% muri Haiti hagenzurwa n’amabandi, ndetse imihandi minini ntibyoroshye kuyikoresha kuko abayigenda bisanga bayamburiwemo, abandi bakicwa.
Minisitiri w’Intebe mushya w’iki Gihugu, Garry Conile’ mu muhango wo guha impamyabushobozi Abapolisi 400, yabasabye kugira uruhare mu guhangana n’abo bagizi ba nabi bugarije Igihugu, mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko batababonyemo ubushoozi bwo kugikemura, ndetse bagasaba imiryango mpuzamahanga gutabara.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10