• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta

radiotv10by radiotv10
15/11/2024
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Hagaragajwe uko abarangije ayisumbuye mu Rwanda batsinze ibizamini bya Leta
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, aho muri rusange, batsinze ku gipimo cya 78,6% hakaba n’icyiciro hatsinzemo 67,5% by’abakoze ibi bizamini.

Muri rusange hari hiyandikishije abanyeshuri 91 713, hakora abanyeshuri 91 289 bangana na 99,5% by’abagombaga gukora.

Muri aba bakoze, hatsinze abanyeshuri 71 746 bangana na 78,6%. Ni ukuvuga ko abanyeshuri bangana na 21,4% baratsinzwe.

Abiyandikishije bagombaga gukora ibizamini bya Leta mu mashuri y’ubumenyi rusange (General Education) bari 56 543, ariko hakora 56 300, aho abatsinze ari 38 016, bangana na 67,5%.  Ni ukuvuga ko muri iki cyiciro abatsinzwe ari abanyeshuri 18 284 bangana 32,5%.

Naho mu cyiciro cy’amasomo y’imyuga n’ubumenyi-Ngiro (Technical Secondary Education), hari hiyandikishije abanyeshuri 30 899, ariko hakora abanyeshuri 30 730.

Muri aba, abatsinze ni abanyeshuri 29 542 bangana na 96,1%. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari abanyeshuri 1 188, banagana na 3,9%.

Naho mu mashuri y’inderabarezi, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini ya Leta, bari 4 271, hakora 4 268, ndetse abangana na 4 188 (98,1%) baratsinda. Ni ukuvuga ko abatsinzwe ari 80 bangana na 1,9%.

MINEDUC kandi yagaraje ibyiciro birindwi by’amanota y’abanyeshuri, aho abagize amanota ari hagati ya 80 n’ 100 bari mu cyiciro A (Excellent), abafite ari hagati ya 75 na 79 bakaba bari mu cyiciro B (Very Good).

Hari kandi icyiciro C (Good) cy’abagize amanota ari hagati ya 70 na 74, hakaba icyiciro D (Satisfactory) cy’abafite amanota ari hagati ya 65 na 69.

Hari kandi icyiciro E (Adequate) kirimo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 60 na 64, icyiciro S (Minimum Pass) kirimo abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 50 na 59, mu gihe icyiciro F (Fail) cy’abatsinzwe, kirimo abanyeshuri bafite amanota ari hagati ya 0 na 49.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yayoboye iki gikorwa cyo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta
Yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Abasabira ubutabera Umunyarwanda wishwe na Polisi ya Canada bakomeje kwiyongera

Next Post

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu n’ibigo bigagamo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu n’ibigo bigagamo

Amanota y’ibizamini bya Leta: Menya abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu n’ibigo bigagamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.