Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuva muri 2017 kugeza muri 2024 agaciro k’ibyoherezwa hanze kikubye inshuro icyenda, ndetse ikaba ifite intego ko muri iyi myaka itanu kazikuba kabiri.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagaragarizaga Inteko Rusange; Sena n’Umutwe w’Abadepite, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2 (2024-2029).
Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kohereza ku masoko mpuzamahanga ibicuruzwa by’ingeri zitandukanye byongerewe umusaruro ku buryo byinjiriza Igihugu amadovize menshi.
Ibi byatumye umusaruro w’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda woherezwa mu mahanga uzamuka, wikuba inshuro icyenda mu myaka irindwi ishize, aho agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 217 $ muri 2017 kagera kuri miliyari 1,8 $ muri 2024.
Ibihingwa byongerewe agaciro byoherejwe mu mahanga byavuye ku gaciro ka miliyoni 71 $ muri 2017, kagera kuri miliyoni 141 $ muri 2024.
Naho umusaruro w’ibindi bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro, ibikoresho by’ubwubatsi n’imyenda, wavuye kuri miliyoni 146 $ mu mwaka wa 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ muri 2024. Wikubye inshuro 12.
Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu ugizwe n’ikawa, icyayi n’ibireti na wo wongerewe agaciro, wavuye kuri miliyoni 283$ muri 2017 ugera kuri miliyoni 442$ muri 2024.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yagize ati “Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kazikuba inshuro zirenga ebyiri. Kazava kuri miliyari $3,5 mu 2023 kagere kuri miliyari $7,3 muri 2029.”
Yakomeje agira ati “Biteganyijwe Kandi ko ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka ku mpuzamdengo ya 13% buri mwaka, ni mu gihe ibitumizwa mu mahanga na byo bizazamuka ku kigero cy’ 8%.”
Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko ubuhinzi bwitezwe kuzamuka buri mwaka ku mpuzandengo iri hejuru ya 6%. Inganda na serivisi na byo bizazamuka hejuru ya 10% buri mwaka.
Ni mu gihe Ishoramari ry’abikorera rizazamuka rikava kuri 15.9% ry’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2023 rikagera kuri 21.1% mu 2029.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10