Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe uko ishoramari ry’abanyamahanga rifatiye runini u Rwanda ariko ntirikubite umwotso ahababaje

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe uko ishoramari ry’abanyamahanga rifatiye runini u Rwanda ariko ntirikubite umwotso ahababaje
Share on FacebookShare on Twitter

Banki y’Isi igaragaza ko mu myaka 10 ishize ishoramari ryaturutse mu mahanga ryihariye 22% ry’iryakozwe mu Rwanda, rikaba ari na ryo ritanga akazi kenshi ku Baturarwanda, icyakora ngo hari icyiciro ritageraho kandi kiri mu bikomereye u Rwanda.

Iyi raporo ya Banki y’Isi ikozwe ku nshuro ya 21, igaragaza ko kuva muri 2013 kugeza muri 2023 ishoramari riva hanze y’u Rwanda ryihariye 22% y’ishoramari ryose ryanditswe mu Rwanda, aho abashoramari benshi bavuye mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, u Bushinwa, u Buhindi n’u Bwongereza.

Aba banyamahanga bafite umwihariko wo gutanga imirimo isaga 170 irenga ku yo ab’imbere mu Gihugu batanga. 77% by’iyo mirimo iri mu rwego rw’inganda, ku buryo umuntu ubonyemo akazi ashobora kumara imyaka itatu akora.

Nubwo abo banyamahanga batanga imirimo myinshi ugereranyije n’ab’imbere mu Gihugu; Banki y’Isi ivuga ko batageza ku rwego baba bemeye mbere y’uko bemererwa gukora mu Rwanda, kuko batanga ingana na 55% y’iyo biyemeje. Bivuze ko hari icyuho cya 45%.

Icyakora Banki y’Isi igaragaza ko uwo mubare w’imirimo iboneka, udafasha urubyiruko n’abagore bugarijwe n’ubushomeri buca ibintu mu Turere two mu bice by’icyaro.

Mr Rolande Pryce ayobora ishami rya Banki y’Isi rikorera mu Rwanda, yagize ati “Imirimo icucitse mu bice bimwe. Ndetse urubyiruko n’abagore babirimo bafite amahirwe macye cyane yo guhabwa akazi, ariko iri shoramari ry’amahanga rihurira mu Mujyi wa Kigali n’Uterere tuwukikije, nyamara ibyo bice bisanzwe bifite umubare muto w’abakene ugereranyije n’ahandi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko bigomba guhinduka, ku buryo iri shoramari ry’amahanga rigira uruhare muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo isanga miliyoni imwe.

Ati “Ibyo bigo byatanze umusanzu uziguye n’utaziguye kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi, dufite umuhigo wo guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka. Mu myaka irindwi tugomba guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice.”

Iyi banki ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda igomba gushyira imbaraga mu gufasha imishinga mito n’iciriritse ndetse ikongera n’umubare w’inzego zishorwamo imari, bikanajyana no gushyiraho amabwiriza yihariye ajyanye no korohereza ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko n’abagore.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 5 =

Previous Post

Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe

Next Post

Umusizi ugezweho mu Rwanda yahishuye isomo rikomeye yakuye i Burayi aho akubutse

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusizi ugezweho mu Rwanda yahishuye isomo rikomeye yakuye i Burayi aho akubutse

Umusizi ugezweho mu Rwanda yahishuye isomo rikomeye yakuye i Burayi aho akubutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.