Banki y’Isi igaragaza ko mu myaka 10 ishize ishoramari ryaturutse mu mahanga ryihariye 22% ry’iryakozwe mu Rwanda, rikaba ari na ryo ritanga akazi kenshi ku Baturarwanda, icyakora ngo hari icyiciro ritageraho kandi kiri mu bikomereye u Rwanda.
Iyi raporo ya Banki y’Isi ikozwe ku nshuro ya 21, igaragaza ko kuva muri 2013 kugeza muri 2023 ishoramari riva hanze y’u Rwanda ryihariye 22% y’ishoramari ryose ryanditswe mu Rwanda, aho abashoramari benshi bavuye mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, u Bushinwa, u Buhindi n’u Bwongereza.
Aba banyamahanga bafite umwihariko wo gutanga imirimo isaga 170 irenga ku yo ab’imbere mu Gihugu batanga. 77% by’iyo mirimo iri mu rwego rw’inganda, ku buryo umuntu ubonyemo akazi ashobora kumara imyaka itatu akora.
Nubwo abo banyamahanga batanga imirimo myinshi ugereranyije n’ab’imbere mu Gihugu; Banki y’Isi ivuga ko batageza ku rwego baba bemeye mbere y’uko bemererwa gukora mu Rwanda, kuko batanga ingana na 55% y’iyo biyemeje. Bivuze ko hari icyuho cya 45%.
Icyakora Banki y’Isi igaragaza ko uwo mubare w’imirimo iboneka, udafasha urubyiruko n’abagore bugarijwe n’ubushomeri buca ibintu mu Turere two mu bice by’icyaro.
Mr Rolande Pryce ayobora ishami rya Banki y’Isi rikorera mu Rwanda, yagize ati “Imirimo icucitse mu bice bimwe. Ndetse urubyiruko n’abagore babirimo bafite amahirwe macye cyane yo guhabwa akazi, ariko iri shoramari ry’amahanga rihurira mu Mujyi wa Kigali n’Uterere tuwukikije, nyamara ibyo bice bisanzwe bifite umubare muto w’abakene ugereranyije n’ahandi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko bigomba guhinduka, ku buryo iri shoramari ry’amahanga rigira uruhare muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo isanga miliyoni imwe.
Ati “Ibyo bigo byatanze umusanzu uziguye n’utaziguye kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi, dufite umuhigo wo guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka. Mu myaka irindwi tugomba guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice.”
Iyi banki ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda igomba gushyira imbaraga mu gufasha imishinga mito n’iciriritse ndetse ikongera n’umubare w’inzego zishorwamo imari, bikanajyana no gushyiraho amabwiriza yihariye ajyanye no korohereza ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko n’abagore.
David NZABONIMPA
RADIOTV10