Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, ubu akaba ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze muri iki Gihugu, aho mu bimugenza harimo n’igikorwa cyo kwambura intwaro abarwanyi ba M23 no kubashyira mu kigo cyagenwe.

Uhuru Kenyatta yageze i Goma mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, yakirwa n’abarimo Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Mbusa Nyamwisi, ndetse na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Lieutenant General Ndima Kongba Constant.

Izindi Nkuru

Minisitiri Mbusa Nyamwisi yatangaje ko kimwe mu bizanye Kenyatta, harimo ibijyanye no gushyira abarwanyi ba M23 mu Kigo cya Rumangabo.

Uyu muhuza mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, yagiye muri iki Gihugu nyuma y’ukwezi n’Igice, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye i Bujumbura mu Burundi mu Nama idasanzwe ya 21.

Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye tariki 31 Gicurasi, yafatiwemo imyanzuro yumvikanyemo impinduka zirimo kuba umutwe abarwanyi ba M23 n’ab’indi mitwe, bazajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, aho kujya muri Sabyinyo nk’uko byari byabanje kwemezwa.

Kimwe mu byajyanye Uhuru Kenyatta, ni ukureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro ugeze, dore ko mu minsi ishize, Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize EAC, bari baherutse gusura iki kigo, ngo basuzume uko kimeze.

Muri iriya nama yabereye i Bujumbura, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame; yasabye ko ibikorwa byose bireba umutwe wa M23, na wo ukwiye kujya ubitumirwamo, bityo ko no kujya gusura iki kigo bazajyanwamo, na wo ukwiye kucyitabira.

Uhuru Kenyatta, akigera muri DRC, kandi yongeye kwakirizwa ibibazo n’ubuyobozi bwa Congo, byumvikanamo amacenga yakunze kuburanga, aho Guverineri Lt Gen Ndima Constant yamumenyesheje ko umutwe wa M23 ukomeje kurenga ku myanzuro, ngo kuko uri kugaba ibitero muri Teritwari nka Masisi n’iyi Rutshuru.

Uyu muhuza na we yongeye gusaba Guverinoma ya Kinshasa ko igomba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, nk’uko byemerejwe mu nama zitandukanye, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bwo bwatsembye ko butazaganira n’uyu mutwe, bwamaze kwita uw’iterabwoba.

Kenyatta yakiriwe na Minisitiri Mbusa Nyamwisi
Na Lieutenant General Ndima Constant

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru