Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze urutonde rw’Imiryango ishingiye ku myemerere 43 yahagaritswe, kuko yakoraga mu buryo butemewe n’amategeko, irimo ifite amazina yihariye nk’Abanywagake, Isoko imarinyota, n’Abagorozi.
Iyi miryango yahagaritswe nyuma y’igihe mu Rwanda hamaze iminsi hakorwa ubugenzuzi mu madini n’amatorero ndetse n’insengero zayo, aho izirenga ibihumbi umunani zafunzwe, kimwe n’amwe mu matorera akaba yarahagaritswe.
Itangaro ryaturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, rivuga ko “Hashingiwe ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu Gihugu hose kuva ku itariki ya 28 Nyakanga.”
Rigakomeza rigira riti “Hashingiwe kandi ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yo ku itariki ya 22 Kanama 2024, igaragaza urutonde rw’Imiryango idafite ubuzima gatozi, indi miryango 43 yakoreraga mu Turere 18 irahagaritswe kubera ko yakoraga bitemewe n’amategeko.”
DORE URUTONDE RW’IMIRYANGO YAHAGARITSWE
- Abagorozi
- Abakusi
- Abanywagake
- Abarokore
- Abavandimwe Church
- Agape Sanctually
- Apostolic Faith Mission Intertional
- Assemblies of Lord
- Bethel Miracle Church
- Chrisco Church
- Cornerstone Temple Dusenyi
- Dusanimitima Church
- EDAM
- EEBVR
- Eglise Bethania
- Future bright spark church
- Gopher church ubuhungiro
- Hope provision centre church
- Hosian Bible church
- Independent evangelical lutheran congregation Rwanda (IELC)
- hema ry’amahoro
- International Pentecot Ministries
- Intumwa n’abahanuzi
- Intwarane
- Isoko ibohora
- Isoko imarinyota
- Ivugurura n’ubugorozi | Remera
- Joy of salvation church
- Liberty Bible church
- Life in Jesus Christ
- Lutheran mission in Africa
- Philadelphia church
- Principle of holy spirit church
- Promesse life convenant church
- Redeemed Baptist church
- Reformation Christian church
- Salvation church
- Ismaili Religious and Cultural organisation for Rwanda
- Ubuzima bushya muri Kirisito
- UDEPR impinduka
- Umugeni wa kristo
- Umurage w’abera Pentecote
- Urwambariro/Abera mu Rwanda
RADIOTV10