Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagaragaye amafoto ashimangira ko urukundo rw’umuhanzi Eddy Kenzo n’uherutse kugirwa Minisitiri rwakuze

radiotv10by radiotv10
09/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hagaragaye amafoto ashimangira  ko urukundo rw’umuhanzi Eddy Kenzo n’uherutse kugirwa Minisitiri rwakuze
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye amafoto y’umuhanzi Eddy Kenzo n’umukunzi we Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda, bari mu miryango, bigaragara ko urukundo rwabo rwageze ku rwego rukomeye.

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro, rwavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo uyu mukunzi w’uyu muhanzi, yagirwa Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Guverinoma ya Uganda.

Ku munsi w’irahira rya Phiona Nyamutoro na bagenzi be bari bahawe imyanya mu buyobozi bwa Uganda, Eddy Kenzo yaherekeje uyu munsi we, ndetse banagaragara bari gufata amafoto y’urwibutso na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook (Page) y’uyu muhanzi Eddy Kenzo, hagaragagaye amafoto ye ari kumwe na Phiona Nyamutoro, bari kumwe n’abo mu miryango, yatumye benshi bakomeza kwifuriza aba bombi, ko urukundo rwabo rukomeza gusugira.

Eddy Kenzo uherutse gutaramira Abaturarwanda mu gitaramo yatumiwemo n’umunanzi mugenzi we w’inshuti ye Platini P., ubwo yageraga mu Rwanda yashimiwe kuba umukunzi we yarateye intambwe, ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.

Mu kiganiro kandi aherutse kugirana na Televiziyo yo muri Uganda izwi nka Sanyuka TV ikorera, na bwo yirinze kuvuga byinshi ku rukundo rwe na Phiona Nyamutoro, gusa avuga ko ari inshuti ye ya hafi.

Abazi iby’uyu muhanzi, bemeza ko urukundo rwe na Phiona Nyamutoro, rumaze igihe, ndetse ko mu mwaka ushize, uyu muhanzi yahaye impano y’imodoka uyu mukunzi we uherutse kugirwa Minisitiri.

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona rumaze kugera ku rwego rushimishije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Uwahataniye kuyobora America yongeye guha urw’amenyo uwabaye Perezida washimishijwe no kureba ubwirakabiri

Next Post

SADC yatangaje amakuru y’akababaro kuri bamwe mu basirikare bayo bari muri Congo

Related Posts

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

by radiotv10
06/12/2025
0

Korali Ambassadors of Christ iri mu zifite amazina akomeye mu Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 30 imaze ibayeho, mu...

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Uyu mukinnyi wa filime w'Umuyapani, Cary-Hiroyuki Tagawa wamenyekanye cyane akina nk’umuntu w’umugome wakinnye filimi zinyuranye zirimo iyitwa 'Mortal Kombat', yitabye...

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

by radiotv10
05/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko hasakaye amashusho y’urukozasoni ye n’umukunzi we, yagaragaje ifoto ari...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga...

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho...

IZIHERUKA

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills
MU RWANDA

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

07/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba

SADC yatangaje amakuru y’akababaro kuri bamwe mu basirikare bayo bari muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.