Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagaragaye amashusho y’icyo Judith yakoze n’umukunzi mushya hacyemezwa itandukana rye na Safi

radiotv10by radiotv10
26/04/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hagaragaye amashusho y’icyo Judith yakoze n’umukunzi mushya hacyemezwa itandukana rye na Safi
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye amashusho ya Judith Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, ari gusomana n’umukunzi we, bivugwa ko yafashwe bakimara kumenya icyemezo ko itandukana rya Judith na Safi ryemejwe mu buryo budasubirwaho.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, nyuma y’igihe bashaka gatanya yemewe mu buryo bw’amategeko, yemejwe n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Amashusho dukesha ikinyamakuru Inyarwanda cy’imyidagaduro yafashwe ubwo Judith n’umukunzi we mushya bari bakimenya ko uyu mugore yatandukanye mu buryo bwa burundu na Safi, agaragaza Judith n’uyu musore bari gusomana.

Muri aya mashusho agaragaza ko aba bombi baba bishimiye ko iki cyemezo gifashwe, uyu musore w’ibigango, anyuzamo agafata kuri kimwe mu bice by’umubiri wa Judith amugaragariza ko amwishimiye.

Video
====
Uko Judith Niyonizera n'umukunzi we mushya babigenje bakimenya ko itanduka ry'uyu musore n'uwahoze ari umugabo Safi Madiba, ryemejwe n'itegeko. pic.twitter.com/Z7XkKmv7v4

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 26, 2023

Harakurikiraho ubukwe

Hari amakuru kandi yemeza ko Judith Niyonizera n’uyu mukunzi we mushya uherutse no kuza mu Rwanda, bari kwitegura gukora ubukwe, ubundi bakibanira nk’umugore n’umugabo.

Uyu mukunzi mushya wa Judith, uherutse kuza mu Rwanda akakirwa n’umukunzi we na we wari umaze iminsi micye ageze mu Rwanda dore ko adasanzwe ahaba, bivugwa ko yaje kumwereka inshuti n’imiryango.

Umwe mu bazi amakuru y’ubukwe bwa Judith n’uyu mukunzi we mushya, yavuze ko aba bombi bamaze iminsi bari mu myiteguro, ku buryo buzaba mu gihe cya vuba.

Inkuru y’urushako rw’umuhanzi Safi Madiba na Judith, ni imwe mu zavuzwe cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, kuko bwabaye mu buryo butunguranye mu kwezi k’Ukwakira 2017.

Safi na Judith bari basezeranye muri 2017
Safi na Judith bagiranye ibihe byiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Igihe hazatorerwa uzasimbura Olivier weguye muri FERWAFA cyamenyekanye

Next Post

Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB

Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.