Hagaragaye amashusho ya Judith Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, ari gusomana n’umukunzi we, bivugwa ko yafashwe bakimara kumenya icyemezo ko itandukana rya Judith na Safi ryemejwe mu buryo budasubirwaho.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, nyuma y’igihe bashaka gatanya yemewe mu buryo bw’amategeko, yemejwe n’Urukiko rubifitiye ububasha.
Amashusho dukesha ikinyamakuru Inyarwanda cy’imyidagaduro yafashwe ubwo Judith n’umukunzi we mushya bari bakimenya ko uyu mugore yatandukanye mu buryo bwa burundu na Safi, agaragaza Judith n’uyu musore bari gusomana.
Muri aya mashusho agaragaza ko aba bombi baba bishimiye ko iki cyemezo gifashwe, uyu musore w’ibigango, anyuzamo agafata kuri kimwe mu bice by’umubiri wa Judith amugaragariza ko amwishimiye.
Video
====
Uko Judith Niyonizera n'umukunzi we mushya babigenje bakimenya ko itanduka ry'uyu musore n'uwahoze ari umugabo Safi Madiba, ryemejwe n'itegeko. pic.twitter.com/Z7XkKmv7v4— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 26, 2023
Harakurikiraho ubukwe
Hari amakuru kandi yemeza ko Judith Niyonizera n’uyu mukunzi we mushya uherutse no kuza mu Rwanda, bari kwitegura gukora ubukwe, ubundi bakibanira nk’umugore n’umugabo.
Uyu mukunzi mushya wa Judith, uherutse kuza mu Rwanda akakirwa n’umukunzi we na we wari umaze iminsi micye ageze mu Rwanda dore ko adasanzwe ahaba, bivugwa ko yaje kumwereka inshuti n’imiryango.
Umwe mu bazi amakuru y’ubukwe bwa Judith n’uyu mukunzi we mushya, yavuze ko aba bombi bamaze iminsi bari mu myiteguro, ku buryo buzaba mu gihe cya vuba.
Inkuru y’urushako rw’umuhanzi Safi Madiba na Judith, ni imwe mu zavuzwe cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, kuko bwabaye mu buryo butunguranye mu kwezi k’Ukwakira 2017.
RADIOTV10