Hakomeje kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho ubu hagaragaye umusirikare wa FARDC akubita umwe muri aba banyekongo, akamusaba kubyimbisha itama, ubundi akamukubita urushyi yihanukiriye.
Ni amashusho ari kugarukwaho cyane y’umusirikare wa FARDC wambaye n’impuzankano ya gisirikare, aho aba akubita abaturage b’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Muri aya mashusho, uyu musirikare afata umwe muri aba baturage akamusaba kubyimbisha itama rye kugira ngo amukubite, akabikora, undi akamukubita urushyi ruremereye, rukirangurura.
Bagenzi b’uyu muturage na bo baba bicaye hasi bifashe ku itama, bagaragaza agahinda kenshi k’iri hohoterwa baba bari gukorerwa mu Gihugu cyabo, bazizwa uko bavutse.
Ni igikorwa cyamaganywe n’abantu batandukanye, barimo n’Abanyarwanda, aho uwitwa Francine Havugimana yagize ati “Ubugome ndengakamere, azira ubwoko atahisemo cyangwa ngo yihe.”
Noel Kambanda na we yagize ati “Ni gute Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahanwa bene aka kageni bazira ururimi rwabo.”
Young Congolese Kinyarwanda Speaker being punished punished for his language pic.twitter.com/DiSYjghTZM
— Noel Kambanda (@NoelKambanda) December 12, 2022
Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umushakashatsi ku bya Jenoside, Tom Ndahiro na we yagize ati “Ibi birenze kuba bibi. Ni Jenoside.”
Aya mashusho ashyizwe hanze nyuma y’ayandi aherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi.
Hari amashusho amwe yagaragazaga abo mu nzego z’umutekano za DRC zafashe umwe muri aba banyekongo, zamwambuye ubusa buriburi zamwicaje kuri moto, ziri kumukubita.
Nanone kandi hagaragaye andi mashusho y’uwari gukubitwa inkoni nini ndetse banamutwitse, byavuzwe ko ari umutwe wa FDLR wari uri kubikora.
RADIOTV10
Nonese ubu nk,izimbwa z,abasirikare ba Congo zirikugira ibi abantu ntasoni? Nyamara Nihafatwe imyanzuro dutabare ikiremwamuntu. Umuntu ni umuntu kandi n,inkundi. ONE Africa ONE Language.