Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragaye ubwoko bushya bune bwa COVID burimo ubuteye impungenge

radiotv10by radiotv10
11/02/2022
in MU RWANDA
0
Hagaragaye ubwoko bushya bune bwa COVID burimo ubuteye impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), riratangaza ko hagaragaye ubundi bwoko bushya bwa Virus itera COVID-19 buturuka ku bwaherukaga kuboneka bwa Omicron.

OMS ihamya ko bakomeje gukurikirana imiterere y’ubwandu bushya bune bwa Virus itera COVID-19 bukomoka kuri Omicron.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rivuga ko ubwoko bubiri muri ubu, ari bwo bufite ubukana burimo ubuzwi nka BA.2 bufite ubukana ndetse n’ubwa BA1.

OMS yatangaje ko ubu bwoko bwa BA.1 bwandura cyane ku buryo bafite n’impungenge ko bushobora kwadukira ibihugu byinshi byo ku isi; by’umwihariko ibyigeze kugira izamuka rinini ry’umubare w’abarwaye omicron.

Uru rwego rw’ubuzima ku Isi rugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bumaze kugaragara ku bantu 460 bo muri Leta nyinshi zo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Intwaro imwe rukumbi ni ugukingira abaturage muburyo bwuzuye.

Ikinyamakuru CNBC cyatangaje ko abahanga bavuga ko ubwo bwandu budahungabanya abakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Kivuga kandi ko abakingiwe badashobora gukwirakwiza ubu bwandu bushya nk’abatarakingiwe

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye RADIOTV10 ko ubu bwoko bushya butaragaragara mu Rwanda.

Ati “Ariko nk’uko Omicron yaturutse n’ahandi uyu munsi ikaba iri mu Rwanda, ni na ko ubundi bwoko bundi bugenda buboneka bushobora kugera mu Rwanda.”

Julien Mahoro yibukije abaturarwanda batarikingiza kubyitabira kuko ari bwo buryo bwizewe bwo guhangana n’iki cyorezo ku buryo n’iyo hakomeza kugaragara ubu bwoko bushya buzasange abantu bafite ubudahangarwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Ingorofani yahindutse moto, isarubeti ihinduka Kositimu: Impinduka kuri wa mukarani

Next Post

Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye

Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.