Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Bwa mbere umwimukira yageze ku Mugabane w’u Burayi akoresheje umutaka ufasha abantu kuguruka mu kirere bunazwi ku basirikare, ibintu byagaragaye ku nshuro ya mbere bikanatungura Polisi yo muri Espagne.

Ni ibintu bidasanzwe mu bikorwa by’abimukira bava ku Mugabane wa Afurika berecyeza i Burayi, ubundi bakunze gukoresha inzira y’amazi n’amato, ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

Uyu mwimukira wavaga muri Maroc yerecyeza muri Espagne, yakoresheje uyu mutaka ahunga abapolisi bari barinze umupaka na bo batunguwe n’ibi batamenyereye.

Abapolisi bakurikiye aho uyu mwimukira yururukiye, basanze yamaze kugenda, ahubwo yahasize umutaka yakoresheje abacika, yawutaye mu myaka ihinze muri ako gace.

Ubu buryo bwakoreshejwe n’uyu mwimukira, ni ku nshuro ya mbere bugaragaye ku bimukira bambukiranya umupaka wa Maroc mu majyaruguru ya Afurika berecyeza muri Espagne.

Amashusho y’uyu mwimukira ari kuguruka mu mutaka, agaragaza ari ku musozi muremure wa Jebel Musa muri Maroc, mbere yuko ashyika mu gace ka Ceuta ka Sidi Ibrahim ku butaka bwo ku Mugabane w’u Burayi, ahasanzwe hari imisozi ikunze kwifashishwa n’abantu bashaka gukora siporo yo guterera.

Iperereza ryahise ritangira kuva hagaragara uyu mwimukira, aho kugeza ubu hataramenyekana imyirondoro ye, bikaba bikiri urujijo niba ari Umunya-Maroc cyangwa ari uwo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Amakuru aturuka muri kariya gace ariko adafitiwe gihamya, avuga ko uriya muntu, ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 usanzwe afasha abimukira kwambuha umupaka.

Polisi ya Espagne yo ivuga ko nubwo uyu mwimukira yabashije kuyica mu rihumye, ariko “ntidutekereza ko hari abantu benshi bazabigerageza. Kuko birahenze kandi biteye impungenge, ni ibintu abantu bakoresha basanzwe babifitiye ubunararibonye.”

Agace ka Ceuta, uyu mwimukira yaguyemo, ni kamwe kifashishwa cyane n’abimukira binjira ku Mugabane w’u Burayi mu buryo budakurikije amategeko, bava muri Maroc, ahanashyizwe uburinzi bukomeye mu kubaca intege.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 3 =

Previous Post

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Next Post

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.