Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagati ya M23 na FARDC byasubiye irudubi bongera gukozanyaho

radiotv10by radiotv10
16/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hagati ya M23 na FARDC byasubiye irudubi bongera gukozanyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ndetse ko witeguye gutangira kuva mu bice wafashe, ubu uratangaza ko wagabweho igitero mu gace ka Bwiza, ukavuga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kurenga ku myanzuro yafashwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2022, uyu mutwe watangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ziyambaje, zabagabyeho igitero mu birindiro byabo biri mu gace ka Bwiza.

Uyu mutwe uvuga ko ibi ari uguhonyora imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda yo guhagarika imirwano, wavuze ko bigaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashishikajwe n’inzira z’amahoro.

Ivuga kandi ko binahabanye n’ibyaganiriweho mu biganiro byahuje uyu mutwe n’izindi ngabo zirimo FARDC, MONUSCO ndetse n’ingabo z’itsinda rihuriweho ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byabereye i Kibumba.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, risoza rigira riti “M23 yaburiye kenshi guhagarika ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Bwiza ndetse ntishobora kureka ngo abaturage bakomeze kwicwa Isi irebera.”

Itangazo ryari riherutse gushyirwa hanze na M23 ryavugaga ko uyu mutwe witeguye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda yo kurekura ibice wafashe, yagaragaje n’ibyo yifuza bigomba kubahirizwa kugira ngo babishyire mu bikorwa.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma nyuma yuko uyu mutwe ushyize hanze ririya tangazo, yumvikanye imbere y’abaturage avuga ko biteguye kugenda ariko ko badashobora kugenda batagaragarijwe ko umutekano w’abaturage b’aho bafashe uzakomeza gucungwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Hamenyekanye aho Tshisekedi yari ari ubwo Abaperezida baganiraga ku bibazo by’Igihugu cye

Next Post

Bwa mbere Teta Sandra yavuze kuri Weasel wavuzweho kumwuzuza inguma umubiri wose

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Teta Sandra yavuze kuri Weasel wavuzweho kumwuzuza inguma umubiri wose

Bwa mbere Teta Sandra yavuze kuri Weasel wavuzweho kumwuzuza inguma umubiri wose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.