Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano ndetse ko witeguye gutangira kuva mu bice wafashe, ubu uratangaza ko wagabweho igitero mu gace ka Bwiza, ukavuga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kurenga ku myanzuro yafashwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2022, uyu mutwe watangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ziyambaje, zabagabyeho igitero mu birindiro byabo biri mu gace ka Bwiza.
Uyu mutwe uvuga ko ibi ari uguhonyora imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda yo guhagarika imirwano, wavuze ko bigaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashishikajwe n’inzira z’amahoro.
Ivuga kandi ko binahabanye n’ibyaganiriweho mu biganiro byahuje uyu mutwe n’izindi ngabo zirimo FARDC, MONUSCO ndetse n’ingabo z’itsinda rihuriweho ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byabereye i Kibumba.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, risoza rigira riti “M23 yaburiye kenshi guhagarika ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Bwiza ndetse ntishobora kureka ngo abaturage bakomeze kwicwa Isi irebera.”
Itangazo ryari riherutse gushyirwa hanze na M23 ryavugaga ko uyu mutwe witeguye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda yo kurekura ibice wafashe, yagaragaje n’ibyo yifuza bigomba kubahirizwa kugira ngo babishyire mu bikorwa.
Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma nyuma yuko uyu mutwe ushyize hanze ririya tangazo, yumvikanye imbere y’abaturage avuga ko biteguye kugenda ariko ko badashobora kugenda batagaragarijwe ko umutekano w’abaturage b’aho bafashe uzakomeza gucungwa.
RADIOTV10