Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uherutse kugirwa umwere ku byaha akurikiranyweho birimo kwaka undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, mu kwezi kumwe n’igice biri imbere azasubira imbere y’urukiko mu bujurire bw’Ubushinjacyaha.

Prince Kid washinze Kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ishingiye ku gitsina bivugwa ko yatswe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Uyu musore watawe muri yombi muri Mata 2022, yagizwe umwere nyuma y’amezi umunani afunzwe, kuko yasomewe tariki 02 Ukuboza 2022, ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza, bwahise bujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rukiko Rukuru rwajuririwe iki cyemezo cyagize umwere Prince Kid, rwamaze no gushyiraho itariki ruzaburanishwaho, ya 10 Werurwe 2023.

Prince Kid akurikiranyweho icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urubanza rw’uyu musore, ruri mu zavuzwe cyane mu Rwanda mu mwaka ushize, rwagiye ruburanishwa mu muhezo, gusa bimwe mu byabaga byavugiwe mu maburanisha byagiye bimenyekana, aho byavuzwe ko hari bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bamushinjije kubaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina abizeza ibitangaza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Dio says:
    3 years ago

    Mukosore umwaka, aho mwanditse ngo,yatawe muri yombi mukwezi kwa 4,mu mwaka wa 2023, sibyo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + six =

Previous Post

Komisiyo idasanzwe y’Abadepite izacukumbura umuzi w’iby’u Rwanda na DRCongo yatangajwe

Next Post

Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Related Posts

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
28/11/2025
0

Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi nka Darest, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, ku munsi umwe na Micky na AG Promoter na...

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

by radiotv10
28/11/2025
0

Ijambo ‘Nyash’ rigezweho muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika no mu Rwanda, aho rikoreshwa bashaka kuvuga ikibuno gishyitse ku mukobwa,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.