Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hagiye hanze amakuru y’urubanza rwa Prince Kid wagizwe umwere ntibinyure Ubushinjacyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uherutse kugirwa umwere ku byaha akurikiranyweho birimo kwaka undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, mu kwezi kumwe n’igice biri imbere azasubira imbere y’urukiko mu bujurire bw’Ubushinjacyaha.

Prince Kid washinze Kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ishingiye ku gitsina bivugwa ko yatswe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Uyu musore watawe muri yombi muri Mata 2022, yagizwe umwere nyuma y’amezi umunani afunzwe, kuko yasomewe tariki 02 Ukuboza 2022, ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza, bwahise bujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rukiko Rukuru rwajuririwe iki cyemezo cyagize umwere Prince Kid, rwamaze no gushyiraho itariki ruzaburanishwaho, ya 10 Werurwe 2023.

Prince Kid akurikiranyweho icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urubanza rw’uyu musore, ruri mu zavuzwe cyane mu Rwanda mu mwaka ushize, rwagiye ruburanishwa mu muhezo, gusa bimwe mu byabaga byavugiwe mu maburanisha byagiye bimenyekana, aho byavuzwe ko hari bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bamushinjije kubaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina abizeza ibitangaza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Dio says:
    3 years ago

    Mukosore umwaka, aho mwanditse ngo,yatawe muri yombi mukwezi kwa 4,mu mwaka wa 2023, sibyo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 11 =

Previous Post

Komisiyo idasanzwe y’Abadepite izacukumbura umuzi w’iby’u Rwanda na DRCongo yatangajwe

Next Post

Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Related Posts

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

by radiotv10
05/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko uretse ibibazo by’amashusho ye y’urukozasoni yasakaye, yanagize ibindi byago bikomeye byo gupfusha...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

IZIHERUKA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga
MU RWANDA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.