Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yambaye imyambaro idasanzwe, bigaca igikuba, Kiliziya Gatulika yamaganye iyi foto, ivuga ko ari incurano, yacuranywe ubuhanga buhanitse.

Ku mbuga nkoranyambaga, hamaze iminsi hacaracara amafoto agaragaza Papa yambaye imyambaro imenyerewe ku basitari bambara mu bihe by’ubukonje.

Izindi Nkuru

Muri aya mafoto, harimo igaragaza Papa yambaye ikoti ridasanzwe rinini ry’umweru. Imyambarire imenyerewe ku byamamare nk’abaririmbyi.

Umwe mu bashyize iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ku wa 25 Werurwe 2023, yashyizeho ubutumwa buyiherekeje agira ati “Abasore b’i Brooklyn ntibashoboraga gutekereza ko ibintu byagera kuri uru rwego.”

Iyi foto yashituye abatari bacye ndetse bamwe bayisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, yaba Twitter, Instagram na Facebook.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe iby’amafoto i Vatican kwa Papa, witwa Edmondo Lilli, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko iriya foto ari incurano.

Mu butumwa bwanditse kuri email, Edmondo Lilli, yavuze ko Papa asanzwe yambara imyambaro yera ariko ko iriya igaragara mu ifoto itaba mu kabati k’imyenda ye.

Abahanga mu mafoto yakoranywe ubumenyi ncurano (AI/ Artificial Intelligence), bavuga ko mu gusesengura iriya foto yitiriwe Papa, basanze yarakoranywe ubuhanga buhanitse, kuko abatazi gushishoza bashobora kugira ngo ni ifoto y’ukuri.

Iyi foto iri kwamaganwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru