Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari

radiotv10by radiotv10
29/03/2023
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yambaye imyambaro idasanzwe, bigaca igikuba, Kiliziya Gatulika yamaganye iyi foto, ivuga ko ari incurano, yacuranywe ubuhanga buhanitse.

Ku mbuga nkoranyambaga, hamaze iminsi hacaracara amafoto agaragaza Papa yambaye imyambaro imenyerewe ku basitari bambara mu bihe by’ubukonje.

Muri aya mafoto, harimo igaragaza Papa yambaye ikoti ridasanzwe rinini ry’umweru. Imyambarire imenyerewe ku byamamare nk’abaririmbyi.

Umwe mu bashyize iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ku wa 25 Werurwe 2023, yashyizeho ubutumwa buyiherekeje agira ati “Abasore b’i Brooklyn ntibashoboraga gutekereza ko ibintu byagera kuri uru rwego.”

Iyi foto yashituye abatari bacye ndetse bamwe bayisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, yaba Twitter, Instagram na Facebook.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe iby’amafoto i Vatican kwa Papa, witwa Edmondo Lilli, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko iriya foto ari incurano.

Mu butumwa bwanditse kuri email, Edmondo Lilli, yavuze ko Papa asanzwe yambara imyambaro yera ariko ko iriya igaragara mu ifoto itaba mu kabati k’imyenda ye.

Abahanga mu mafoto yakoranywe ubumenyi ncurano (AI/ Artificial Intelligence), bavuga ko mu gusesengura iriya foto yitiriwe Papa, basanze yarakoranywe ubuhanga buhanitse, kuko abatazi gushishoza bashobora kugira ngo ni ifoto y’ukuri.

Iyi foto iri kwamaganwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + thirteen =

Previous Post

Bosebabireba uherutse kwandika amateka i Burundi ahishuye ibyo ahabonera atabonera mu Rwanda

Next Post

DRCongo: Byongeye kudogera M23 igarukana imbaraga zidasanzwe

Related Posts

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

by radiotv10
11/07/2025
0

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Byongeye kudogera M23 igarukana imbaraga zidasanzwe

DRCongo: Byongeye kudogera M23 igarukana imbaraga zidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.