Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego zigaragaza ko mu bituma urubyiruko rwugarizwa n’ubushomeri, harimo kuba hari abasohoka mu mashuri bafite ubumenyi bucagase, ndetse n’imyitwarire idahwitse iranga bamwe muri rwo nko kubatwa n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge. Ngo hari n’abahabwa igishoro bakakinenezamo ntikimare kabiri.

Imibare iheruka yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare; yo mu kwezi k’Ugushyingo 2022; igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku rugero rwa 24.3%, ivuye kuri 18.1% bwariho muri Kamena 2022. Ni ukuvuga ko yiyongereho 6.2% mu mezi macye.

Iyi mibare kandi igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’ubushomeri ku rugero rwa 29.7%.

Iyi mibare irazamuka mu gihe gahunda yatangiye muri 2017 yateganyaga ko muri 2024, u Rwanda rugomba kuba rwahanze imirimo mishya ingana na miliyoni 1.5.

Umukozi ushinzwe ihigangwa ry’imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Appolinaire Bizimana, agaruka kuri iyu ntego yari yihawe na Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “Tumaze guhanga irenga 2/3. Ni ukuvuga ko hasigaye 1/3. Kandi iyo turebye ingamba ziriho, tubona ko ntakabuza imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice tuzayigeraho.”

Ugendeye kuri iyo mibare; bivuze ko mu myaka itandatu ishize habonetse imirimo mishya ingana na miliyoni imwe. Ubwo mu mezi atandatu asigaye bagomba guhanga imirimo ingana n’ibihumbi 500. Ukoze imibare, wasanga iyo mirimo itegerejwe mu mezi atandatu; barakoresheje imyaka itatu ngo bayigereho.

N’ubwo na yo yaboneka; ngo haracyari icyuho gikomeye cy’imirimo ku isoko.

Ati “Ukuri kwigaragaza ku isoko ry’umurimo, ntabwo twavuga ko imyanya iri ku isoko ihura n’abaza ku isoko ry’umurimo. Ntabwo twashyiramo ikimenyetso cya bihwanye.”

Umukozi ushinzwe ikurikiranabikorwa mu kigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Sano Alain Mungenzi, avuga ko kimwe mu bibazo bikiri mu itangwa ry’imirimo harimo no kuba ihari na yo itanwa mu buriganya.

Ati “Abatanga akazi ni abikorera ku giti cyabo,aho niho dusanga hakirimo icyuho. Iyo tugiye mu bibare yacu igaragaza inzego zigaragaramo ruswa; abikorera baza imbere. Wareba na serivisi irimo ruswa, usanga ari imitangire y’akazi. Ibyo birenga gusaba akazi bikajya no mu bindi bijyana n’umurimo, kuko hari kubona akazi no kukarambamo. Aho ni ho dusanga ruswa ishingiye ku gitsinda. Hari abantu batotezwa, bakwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bazamurwe mu ntera. Iyo ukorera muri uwo mwuka bituma ejo cyangwa ejobundi utakaza akazi, ukamara igihe kinini uri umushomeri ku bwo kubura ako kazi.”

Usibye uko guhanga imirimo, urubyiruko ngo rusohoka mu mashuri rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko, ndetse na bamwe bafite n’imyitwarire itabafasha kubona imirimo.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko ushinzwe iterambere ry’urubyiruko Solange Tetero ati “Turacyafite urugendo kugira ngo abantu barangiza amashuri babe bafite ubumenyi butuma akora akazi mu Rwanda akanagakora no hanze yarwo, kuko niba tuvuga ko imirimo mu Rwanda ari micye ku bantu bava mu mashuri, bakagombye kugira ubumenyi bwo gukora mu Bihugu byo mu miryango u Rwanda rurimo.”

Akomeza agira ati “Iyo tuganiriye n’abakoresha, tukababaza impamvu badakoresha urubyiruko; usibye n’ibyo twavugaga, batubwira ko hari n’impamvu zituruka ku rubyiruko. Usanga urubyiruko rufite imyitwarire itatuma uruha akazi nawe. Dufite urubyiruko rukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge cyane. Ukibaza uti ‘uyu muntu uwamuha akazi bwo yagashobora?”

Avuga kandi ko no muri gahunda zashyiriweho kuzamurahakomeza kugaragara abatazitwaramo neza.

Ati “Hari urubyiruko rwinshi rufashwa binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta, hari n’abantu nka Minisiteri twagiye dufasha muri gahunda zitandukanye, ugasanga umuntu umuhaye nk’igishoro cya miliyoni eshanu; nyuma y’amezi nk’atatu cyangwa ane wajya kumusura ukamubura, wagenzura nko mu nzego z’ibanze ugasanga igishoro mwamuhaye yarakibyiniye cyangwa yakiguzemo akamodoka agendamo, aragonga yasinze; byose bigashira.  Hari n’urubyiruko duha imashini zo kudoda bari muri koperative, ariko wajya kubasura ugasanga bananiwe kumvikana hagati yabo, imashini zikagwa umugese.”

Gusa urwego rw’Uburezi rwo ruvuga ko hari abakoresha bashima imyitwarire y’abagiye barangiza mu mashuri, aho bakora.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi; ushinzwe isesengura rya politike y’uburezi, Rose Baguma ati “Hari ubushahashatsi tujya dukora mu mashuri makuru, za kaminuza na za TVT, ubuheruka bwakozwe muri 2019, bwakozwe mu Gihugu hose, twabajije abakoresha uko bishimira abakozi babo, batubwira ko ari ku rugero rwa 78%. Naho ku bijyanye n’ubumenyi n’ibyo bakora, byo byari kuri 79%.”

Iyo mibare ngo ibaha umukoro wo kongera ireme ry’uburezi, no kurihuza n’isoko ry’umurimo.

Ati “Turimo turavugurura za gahunda zitandukanye cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda, kandi dukorana n’abo batanga akazi. Ntabwo ari inzego za leta gusa, ahubwo dukorana n’abikorera ku giti cyabo.”

Izi nzego zose zemeranya ko hakenewe gahunda ihamye ihuza imibare n’imirimo mishya n’ubwiyongere bw’abayikeneye, bikajyana no kongera ireme ry’uburezi kandi rigahuzwa n’imirimo igezweho ku isoko, nabyo bigaherekezwa no kurushaho kunoza imitangire y’akazi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 16 =

Previous Post

U Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi cyihariye rutsinze Brazil

Next Post

Andi makuru mashya ku Munyarwanda wahigishwaga uruhindu uherutse gufatwa

Related Posts

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

by radiotv10
03/01/2026
0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu...

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

by radiotv10
03/01/2026
0

Abortion is a topic that often makes people feel strongly, and it can be hard to talk about. Today, let’s...

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

IZIHERUKA

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe
AMAHANGA

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

by radiotv10
05/01/2026
0

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

05/01/2026
Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

04/01/2026
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana

Andi makuru mashya ku Munyarwanda wahigishwaga uruhindu uherutse gufatwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.