Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe gahunda yari yagizwe ibanga iteganyijwe hagati ya Putin na Kim Jong-un

radiotv10by radiotv10
12/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hahishuwe gahunda yari yagizwe ibanga iteganyijwe hagati ya Putin na Kim Jong-un
Share on FacebookShare on Twitter

Byari bimaze iminsi binugwanugwa ko Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un ategerejwe mu Burusiya, guhura na mugenzi we Vladimir Putin, ku masezerano ajyanye n’intwaro, ubu byemejwe ko aba Bakuru b’Ibihugu bagiye guhura.

Amakuru yavugaga ko hari amasezerano mu bijyanye n’ubufasha mu by’intwaro hagati ya Korea ya Ruhuru n’u Burusiya, nk’uko byari bimaze iminsi bicicikana mu binyamakuru byo mu Buyapani no muri Korea y’Epfo.

Aya makuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Kremlin, ko ibi bimaze iminsi bivugwa ari impamo, ko Perezida wa Korea ya Ruguru agiye gusura u Burusiya.

Kuri uyu wa Mbere, Kremlin yatangaje ko Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un azagirira “uruzinduko rw’akazi” mu Burusiya, gusa ntihatangajwe itariki uyu mukuru wa Korea ya Ruguru azahurira na Putin.

Itangazo rya Perezidansi y’u Burusiya, rivuga ko Kim Jong-un azagenderera u Burusiya “ku butumire bwa Perezida w’u Burusiya.” Kandi ko abakuru b’Ibihugu bombi bazagirana ibiganiro.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buyapani no muri Korea y’Epfo, byari bimaze iminsi bigaruka kuri uru ruzinduko, aho umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Nicolas Rocca uri i Seoul, yavuze ko uru ruzinduko ruri bugufi kuko “gari ya moshi yihariye izatwara Kim Jong-un yamaze kuva mu Burusiya.”

Nanone kandi ubutasi bwa Korea y’Epfo, buvuga ko aba bakuru b’Ibihugu byombi (Putin na Kim Jong-un) bazahurira i Vladivostok, aho Putin azaba yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + twenty =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa umuryango wa Senateri Ntidendereza wasezeweho bwa nyuma

Next Post

N’abashinzwe umutekano ntibabatinya: Ubujura mu isura nshya i Rubavu bwakangaranyije abahatuye

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
N’abashinzwe umutekano ntibabatinya: Ubujura mu isura nshya i Rubavu bwakangaranyije abahatuye

N’abashinzwe umutekano ntibabatinya: Ubujura mu isura nshya i Rubavu bwakangaranyije abahatuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.