Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe impamvu itaravuzwe yabaye intandaro y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wavuze ko ubwo hagombaga kuba ibiganiro byari guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, FARDC yamenyesheje intumwa za Congo zari muri Angola ko yatsinze uyu mutwe, bigatuma Guverinoma y’iki Gihugu yisubiraho ku kuganira na wo, byanabaye imbarutso y’isubikwa ry’iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu.

Ibi biganiro byagombaga kuba tariki 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola, byari byabimburiwe n’iby’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bari bahuriye i Luanda kugira ngo bategura ibi by’Abakuru b’Ibihugu.

Muri ibi biganiro byahuje Abaminisitiri, Intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo butunguranye zisubiye ku ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe mu butumire u Rwanda rwari rwakiriye, rwari rwamenyesheje ko noneho ubutegetsi bw’i Kinshasa bwemeye kuzaganira na M23.

Iyi ngingo yamaze amasaha icyenda iganirwaho, ni na yo yabaye nyirabayazana y’ihagarikwa ry’inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi, aho bagombaga no gushyira umukono ku masezerano yo kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, kandi ibi bitashoboka Congo itabanje kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23.

Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar; mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko hari impamvu itaramenyekanye yabaye imbarutso y’isubikwa ry’ibi biganiro byagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi.

Ati “Abenshi nta n’ubwo mwamenye uko byagenze, ariko twe tuba hano turabizi. Abasirikare ba Congo bari ku rugamba, hariya i Matembe muri Lubero, twe twaravuze tuti ‘reka tureke kurwana’ bo rero bagira ngo baturangije ko tutakiriho, babwira intumwa zabo zari muri Angola bati ‘mureke ikibazo twagikemuye mu buryo bwa gisirikare, nta mpamvu yo kongera kwemera ibiganiro’.”

Ibi byatumye intumwa zari i Luanda zisubira kuri iyi ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23, bituma iyi nama ya karindwi yo ku rwego rw’abaminisitiri ihumuza ntacyo igezeho gifatika, kandi ari yo yari kuvamo imyanzuro yagombaga guha umurongo iyari guhuza Abakuru b’Ibihugu bucyeye bwaho.

Kuva ibi biganiro byasubikwa, imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, yarushijeho gukaza umurego, ndetse bituma uyu mutwe ufata ibindi bice birimo Umujyi wa Masisi.

Ni mu gihe kandi Imiryango Mpuzamahanga irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi, wamagana kuba M23 yafashe Teritwari ya Masisi, ndetse usaba uyu mutwe gusubira inyuma byihuse.

Balinda Oscar avuga ko kuba bakomeje gufata ibi bice, bidafitanye isano no kuba ubutegetsi bwa Congo bwaranze ibiganiro, ahubwo ko na bo bisanga ari ngombwa gufata ibyo bice. Ati “Twe twisanga ahantu ari uko baduteye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + two =

Previous Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku mahanga yamaganye kuba M23 yarafashe Masisi yanonegeye kurushinja kuyifasha

Next Post

Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.