Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe uburyo Imbwa ya Perezida Biden yateje impagarara mu Bajepe bamurinda

radiotv10by radiotv10
24/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Hahishuwe uburyo Imbwa ya Perezida Biden yateje impagarara mu Bajepe bamurinda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Ibanga rushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, rwatangaje ko imbwa ya Perezida Joe Biden yariye abasirikare b’uru rwego inshuro nibura 24.

Uru rwego ruzwi nka Scret Service ruvuga ko iyi mbwa yo mu bwoko bwa German Shepherd, yateye ikikango mu barinda umutekano wa Perezida.

Umwe mu basirikare bo hejuru muri Secret Service yavuze ko uku kurumwa n’imbwa ya Perezida Biden, byatumye uru rwego ruhindura imikorere yarwo aho yagiriye inama Abajepe bagenzi be “kujya bagendera kure iyi mbwa.”

Uyu muburo watanzwe mu mezi macye mbere y’uko iyi mbwa ikurwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka White House.

Secret Service yatangaje aya makuru hagendewe ku itegeko ry’ubwisanzure bwo kubona amakuru ndetse bitangazwa kuri interineti.

Aya makuru kandi yatangajwe hagendewe ku kurindira umutekano abajepe, ndetse n’amayeri bakoresha mu bikorwa byabo.

Izi nyandiko zigaragaza ko habayeho impanuka 24 z’iyi mbwa yagiye iruma abantu, hagati y’Ukwakira 2022 na Nyakanga 2023, aho iyi mbwa yagiye iruma abarimo abajepe ku bice bitandukanye by’umubiri nko ku ntugu, ku maboko no ku bikanu.

Gusa izi nyandiko ntizitomora byimbitse niba uku kurumwa n’iyi mbwa kwabayeho byarakorewe Abajepe gusa cyangwa abandi bakozi bo muri White House cyangwa mu kigo cya David giherereye muri Maryland.

Iyo mbwa y’umuryango wa Biden, yaje gukurwa muri White mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize nyuma y’icyumweru irumye bikomeye umu-Secret Service waje kujyanwa mu bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Menya icyemezo cya Leta cyateye impungenge urwego rukuru mu bukungu bw’u Rwanda n’icyo rucyifuzaho

Next Post

BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.