Abana barenga ibihumbi magana atatu (300 000) bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’udutsiko tw’amabandi two muri Haiti, bakaba ari na bo benshi mu bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa.
Bikubiye muri raporo y’Ishami ry’Imuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, yagiye hanze yo kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko bamwe muri aba bana bategetswe kujya mu gisirikare, aho batabona aho kuryama hakwiye, nta mafunguro cyangwa ubuvuzi bahabwa.
Udutsiko tw’amabandi tweguje Ariel Henry wari Minisitiri w’Intebe ndetse ubu ni two tugenzura Umurwa Mukuru Port-au-Prince kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyi raporo ivuga ko kuva muri Werurwe uyu mwaka, abaturuge ba Haiti barenga ibihumbi 580 bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, barimo abana ibihumbi 300, akaba ari na bo benshi, mu gibe abarenga 2 500 bishwe.
Muri Haiti, utu dutsiko tw’amabandi tugenzura nibura 80% y’Umurwa Mukuru ndetse n’imihanda minini yinjira n’isohoka mu Gihugu.
Iyi raporo isohotse nta gihe kinini gishize, Kenya yohereje ingabo mu kugarura amahoro muri iki Gihugu, gusa iki icyemezo nticyakiriwe kimwe n’Abanya-Kenya
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10