Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli yakoreye impanuka mu Mujyi wa Miragoane uherereye mu majyepfo ya Haiti, aho yaguye abantu bakajya kuvoma Lisansi igahita ishya igasandara, ubundi abagera kuri 15 bakahasiga ubuzima abandi benshi bagakomereka.
Ni impanuka yakomerekeje bikomeye abandi 40, bahise bajyanwa kwa muganga hifashishijwe kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byatangajwe na The Africa News dukesha iyi nkuru.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Garry Conille yabyukiye mu mujyi wa Miragoane ahabereye iyi mpanuka, yifashishije indangururamajwi y’indege y’umutekano y’i Port-au-Prince, atanga ubutumwa bw’ihumure ku turage.
Yagize ati “Ahabereye iyi mpanuka kuharebesha amaso biteye ubwoba n’agahinda. Aya ni amajye duhuye na yo. Ni impanuka yababaje benshi ihitana benshi, abandi barakomereka, ndetse bakomereka nabi cyane kuko bahiye bagakongoka. Gusa, abakomeretse, berekejwe mu mujyi wa Les Cayes, kwitabwaho n’abaganga ku buryo hari icyizere ko imibare y’abahitanywe n’iki cyago itari bwiyongere, kandi ni byo twifuza.”
Ibitangazamakuru byo muri Haiti, bivuga ko nyuma y’uko iyi modoka irenze umuhanda yafashwe n’inkongi, ikaza gusandara, abaturage bahise baza biruka baje gusahura Petelori, bayikikije barimo bavoma Petelori ifatwa n’inkongi y’umuriro irabasandarana.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10